Zimwe mu mpunzi z’abarundi zirasaba Leta y’u Rwanda n’uburundi kuzifasha gusubira iwabo

  • admin
  • 03/08/2020
  • Hashize 4 years
Image

Ibaruwa yashyizweho umukono n’impunzi zibarirwa muri magana atatu zo mu nkambi ya Mahama mu Rwanda yandikiwe perezida w’u Burundi isaba ko ibi bihugu byombi hamwe na UNHCR bibafasha gutahuka, bamwe mu bayanditse bavuga ko babona igihe kigeze ngo batahe, nubwo hari abababuza.

Mu mpunzi z’Abarundi zimaze igihe zitahurwa n’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR) nta ziva mu Rwanda zirimo.

U Rwanda ni igihugu cya gatatu kirimo impunzi nyinshi z’Abarundi – zigera ku 72,000 – inyuma ya Tanzania na DR Congo. Benshi muri aba bahunze imidugararo ya politiki yo mu 2015.

Emmanuel Bizimana umaze imyaka itanu mu nkambi ya Mahama mu Rwanda, ari mu banditse iyo baruwa isaba ko bafashwa gutahuka “kuko bamenye ko nyuma y’amatora umutekano wifashe neza” iwabo.

Perezida mushya w’u Burundi Gen. Major Evariste Ndayishimiye mu ijambo rye amaze kurahira mu kwezi kwa gatandatu, yashishikarije impunzi gutahuka iwabo.

Gusa amwe mu mashyaka ya politiki n’impunzi zimwe, babwiye BBC ducyesha iyinkuru ko ijambo rya Ndayishimiye n’uburyo ibintu byifashe mu gihugu, bidatanga icyizere n’ihumure ku mpunzi ngo zitahe.

Bizimana we agira ati: “Twarabajije uko ibintu byifashe, batubwira ko umutekano wifashe neza, nubwo utaba ari 100% ariko batubwira ko uko twasize ibintu ubu byahindutse.

Twafashe ingingo yo kwandika ibaruwa kuko ibintu by’iwacu hari abatuvugira batanatubajije ngo ntidushaka guhunguka kuko ibyo twahunze bitarangiye”.

Bizimana avuga ko hari benshi bifuza guhunguka bari muri iyo nkambi ya Mahama – irimo impunzi zirenga gato 60,000 – ndetse ko hari ababikora baciye mu nzira zitemewe.

Agira ati: “Ndakumenyesha ko nk’ejo [ku cyumweru] hari abagerageje gutoroka inkambi ngo batahe ariko barabagarura kuko leta y’u Rwanda iravuga iti nimureke guca mu binywabi, twe rero twaranditse kugira ngo duce mu nzira zemewe n’amategeko.”

Eric Ntaganzwa nawe uba mu nkambi ya Mahama uri mu bashyize umukono kuri iyo baruwa yavuze igihe kigeze ngo ahunguke.

Ati: “Njyewe mu mutima wanjye numva ko mu gihugu hatekanye, ariko twifuza gutaha biciye muri HCR kuko twarahunze HCR na leta y’u Rwanda baratwakira, tukaba twanandikiye umukuru w’igihugu cyacu cy’amavukiro ngo babidufashemo”.

Bizimana avuga ko hari abanyepolitiki, atavuze amazina, bafite imigambi n’inyungu mu kuba izi mpunzi zidataha.

Ati: “Bamwe muri abo rero barashaka kudufata nk’inyungu zabo, ni bo bavuga ngo ntiharagera ko mutaha kuko ibyo mwahunze bitararangira.

“Hari abantu bari [hano] mu nkambi bavugana n’abanyapolitiki bari za Burayi n’ahandi babakoresha kubera inyungu zabo”.

Uhagarariye impunzi z’Abarundi mu nkambi ya Mahama kuri ibi bivugwa n’abashaka gutaha, avuga ko ubu atagira icyo abivugaho ubutegetsi bwabakiriye ntacyo buravuga.

Bizimana we yemeza ko mu nkambi ya Mahama hari benshi bifuza gutaha, ati: “…ariko ntibivuze ko hari ababona ko hataragera [ko bataha] abo nabo barahari kandi ni uburenganzira bwabo”.

Turasaba ko igihugu twahungiyemo cyagerageza kikavugana n’igihugu twahunze bakorohereza abantu twifuza gutaha tugataha mu mutekano, abatabyifuza nabo bakaba babacumbikiye”.

Elise Laura Villechalane, umuvugizi wa UNHCR mu Rwanda, avuga ubu nta gucyura impunzi zibyifuza biri gukorwa hagati y’u Rwanda n’u Burundi kuko nta masezerano ariho y’impande eshatu (ibyo bihugu na UNHCR).

Yagize ati: “Murabizi ko kugira ngo habeho gucyura impunzi bisaba ko izo mpande eshatu zibanza zikabyumvikana”.

Hashize imyaka itanu hari ubwumvikane bucye n’umubano mubi hagati y’abategetsi b’u Burundi n’abo mu Rwanda, nta nama za politiki zabaye ku mugaragaro zo gukemura ibibazo biri hagati y’ibi bihugu, harimo n’ik’izi mpunzi, kugeza ubu.

Madamu Villechalane agira ati: “Ariko hari abataha ku giti cyabo mu buryo tutateguye, umwaka ushize na mbere ya Covid-19 hari impunzi nibura 200 zatahaga buri kwezi.

Ubu rero ubwo banditse bavuga ko bashaka gutaha, UNHCR igiye kwiga uko yabafasha kugira ngo batahe iwabo nk’uko babyifuza”.

Madamu Villechalane avuga ko batazi niba hari abantu babuza impunzi gutahuka ku mpamvu za politiki, ko UNHCR isaba uwifuza gutaha wese kuyegera ikamufasha.

Ati: “Icyo ubu turi kwiga ko cyabaho – kuko amatora nibwo akirangira – ni ukureba niba twashyiraho ibiro bibaha amakuru, kuko abantu bashaka gutaha baba bakeneye kumenya neza uko iwabo byifashe, ibyo biro bikaba byabafasha gufata umwanzuro wigenga kandi ufite amakuru mbere yo gutahuka kwabo”.

Kugeza mu mpera y’ukwezi kwa gatandatu kwa 2020, UNHCR ibarura impunzi z’Abarundi zirenga 430 000 ziri; muri Tanzania (164,873), DR Congo (103,690), Rwanda (72,007), Uganda (48,275), Kenya (13,800), Mozambique(7,800), Malawi(8,300), Afurika y’epfo (9,200) na Zambia (6,000).

UNHCR ishami ry’i Burundi ryatangaje ko kuva uyu mwaka watangira hamaze gutahuka impunzi hafi 8,500 zose zavuye muri Tanzania, uretse umwe wavuye muri Zambia.

MUHABURA.RW Amakuru nyayo

  • admin
  • 03/08/2020
  • Hashize 4 years