Zimwe mu mpamvu zishobora gutuma umukobwa atabona inshuti

  • admin
  • 24/09/2016
  • Hashize 8 years

Abanyarwanda bakunze guca umugani bagira bati “Nta nkweto ibura iyayo “ basobanura ko nta mu ntu ushobora kubura umukunzi. Ubusanzwe umukobwa urengeje imyaka 18 akunze kuba afite inshuti ye y’ umuhungu, dore ko aba atangiye no kurambagizwa.

Ariko ku rundi ruhande hari ubwo umukobwa abaho nta ncuti y’ umuhungu yigeze nyamara atari uko atamushaka ahubwo ariwe wabigizemo uruhare.

Hari umukobwa mwiza, ndetse uteye neza kandi w’umunyabwenge, ariko bitangaje binateye agahinda kuba ari wenyine nta ncuti y’umuhungu agira, kandi ayikeneye.

Ese wowe byaba bikubaho? Nyuma yo kuganira igihe kitari kinini twahise tumenya impamvu abayeho nta ncuti agira.

Izi ni zimwe mu mpamvu zituma umukobwa atagira inshuti kandi ayikeneye:

Kuba ufite uko utekereza Umugabo mwagirana ubushuti ndetse ugafata umwanzuro ko ari uwo wumva mu byifuzo byawe

bituma uhora wumva ko umugabo utujuje ibyifuzo byawe atakugera imbere, ibyo sibyo.

Igihe wigira Umukobwa w’akataraboneka (Desperated) mbega ugahora wigize seriye cyane

Nk’uko urubuga www Elcrema rubitangaza igihe umukobwa yigize akataraboneka, ndetse abahungu bakabibona bamugendera kure. Jya wiga kubana n’abandi kandi wakirane abantu urugwiro.

Igihe uri umukobwa akunda kuvuga anenga abantu cyane

Bituma ubona amakosa ku muntu uri hafi yawe. Ngo igihe umukobwa afite iyo myumvire abahungu bamugendera kure nta bimenye.

Iyo uri umukobwa urakazwa n’ubusa ndetse ugira umunabi

Igihe ufite imyitwarire yo kugaragaza amarangamutima ndetse n’imvamutima zituma ugaragaza uburakari haba hakozwe akantu gato, abahungu bose bakugendera kure.

Iyo uri umukobwa ufite imyumvire yo kumva ko udakunze icyo undi akunze, cyangwa akora

Hari ubwo umukobwa wumva ko amakosa y’umuhungu umwe n’abandi bose bayafite, ukumva ko nta kizere wakongera kugirira umugabo uwari we wese. Ntago abantu bose ari bamwe.

Igihe uvuka mu muryango ukomeye

Kuvukira ahantu hakomeye si ikosa, ahubwo ni ibyo kwishimira cyane , ariko uzakenera kugira inshuti nayo ituruka ahakomeye. Icyo gihe rero iyo utivanyemo iyo myumvire ngo ushake inshuti igukunda, ahubwo ugashaka uwo muhwanyije ubushobozi ushiduka uhagaze wenyine.

Kutigirira icyizera

Uba ucyeka ko utari mwiza kuburyo abahungu bagukunda. Abahungu bakubona mu buryo nawe wibona nawe. Igihe wigirira icyizere n’abahungu bakugirira icyizera, kandi bakagukunda ,ariko iyo nawe nta kizere ufite, abahungu nabo bakugendera kure.


Igihe utiyitaho bihagije


Igihe uri umukobwa utiyitaho ngo wige guseka neza, kurebana ubwuzu, kuvuga neza ndetse no kwambara neza, Nta mugabo uzakubaza izina. Muri mukobwa aba agomba gushaka icyatuma akurura abagabo.

Igihe buri gihe uba uri kumwe n’inshuti zawe utajya uba wenyine

Nk’uko uru rubuga rukomeza rubitangaza ngo igihe umukobwa ahora ari kumwe na bagenzi be nta gire akanya ngo abe wenyine, ntaho azahurira n’umuhungo ngo baganire. Icyo gihe bizamugora kubona inshuti.

Yanditswe na Ngabo Leonce/Muhabura.rw

  • admin
  • 24/09/2016
  • Hashize 8 years