Zidane yishongora, Cristiano atsinda igitego cya 500 nyuma ya Ballon d’Or, Real Madrid yisanga kuri final y’igikombe cy’Isi

  • admin
  • 16/12/2016
  • Hashize 7 years

Ku munsi wejo Umutoza wa Real madrid, Zinedine Zidane yatangaje amagambo yo kwishongora ku ikipe ya Club America yo muri Mexico yatwaye CONCACAF bari bamaze gutsinda ibitego 2-0 bya Benzema na Ronaldo maze Los Blancos bagera ku mukino wanyuma w’igikombe cy’isi cy’ama-club cyirikubera mu Buyapani.

Nyuma y’umukino Zinedine Zidane yagize ati: “hari amakipe agira amahirwe rimwe gusa mu buzima yo gukina na Real Madrid, ndakeka ari amahirwe bagize. Real Madrid iri ku gitutu cyo gutsinda buri mukino kuko abantu babitubonamo. Gutsinda imikino 50 cyangwa 40 nta tandukaniro rinini ririmo.


Benzema ni we wafunguye amazamu igice cya mbere cyenda kurangira

Zinedine Zidane yari yatangije ikipe ikomeye bishoboka harimo na Cristiano Ronaldo wishimiraga Ballon d’Or ye ya kane aza no kunyeganyeza inshundura umukino wenda kurangira bityo atsindira Real igitego cya kabiri cyane ko icya mbere cyari cyatsinzwe na Karim Benzema. Aba bombi bari baruhukijwe mu mukino ushize wa shampiyona.


Cristiano yuzuzaga ibitego 500

Abakinnyi Real Madrid bakinnyi ni: Navas, Carvajal, Varane, Nacho, Marcelo, Casemiro, Kroos, Modric, Lucas, Ronaldo, Benzema.

Abasimbura bari: Casilla, Yanez, Pepe, Ramos, James, Coentrao, Kovacic, Mariano, Asensio, Morata, Isco, Danilo.

Abafana ba Real Mu Buyapani bari banezerewe

Yanditswe na Lucky van Rukundo/Muhabura.rw

  • admin
  • 16/12/2016
  • Hashize 7 years