Zari Hassan yavuze amagambo ateye ubwoba agaragaza ko ntakongera kubana na Diamond ukundi

  • admin
  • 19/06/2018
  • Hashize 6 years
Image

Umuherwe kazi akaba n’Umunyamideli Zari Hassan wabaye umugore wa nyakwigendera Ivan Ssemwanga bakabyarana abana batatu ndetse akaba n’umugore w’umwana w’Itandale umuhanzi Diamond Patnumz babyaranye abana babiri, yagaragaje ko umugabo we wambere nyakwigendera amuri ku mutima kurusha Diamond baheruka kubana nk’umugore n’umugabo.

Ibi umuherwe kazi Zari yabitangaje mu butumwa yacishije kuri instagram ku munsi wahariwe ababyeyi b’abagabo(abapapa) aho yivuye inyuma akavuga amarangamutima ye maze ahamya ko Ivan Ssemwanga yari umubyeyi mwiza wita ku bana be kurusha Diamond, anavuga ko nta munsi w’ubusa atamutekerezaho.

Zari yagize ati”Umunsi mwiza w’ababyeyi b’abagabo kuri njye, no ku bagore bose bakora inshingano zombi. Ni twe ba MVP b’ukuri. Waragiye ariko uracyari kumwe natwe mu buryo bwose bushoboka. Turagukumbuye.”

Kuri ubu n’ubwo bakunze guhwihwisa ko aba bombi bashobora kuzasubirana Zari Hassan we ntiyita kuri Diamond ukiriho, kuko no kumubazwaho ubwabyo atakibishaka kandi ahamya neza ko yamuretse amureba mu rwego rwo kwirinda kwibabariza umutima ndetse no kurinda abana be kuzakurira mu mabi uyu muhanzi ataburagamo na gato kugeza na nubu.

USHAKA KO TWAGUFASHA TWANDIKIRE KURI EMAIL:Muhabura10@gmail.com


Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 19/06/2018
  • Hashize 6 years