Zari Hassan yatangaje ko agiye gukora ubukwe mu ibanga n’umukunzi we mushya

  • admin
  • 17/04/2019
  • Hashize 5 years
Image

Umunyamideli wo muri Uganda, Zari Hassan wiyita The Boss Lady,yatangaje ko agiye gushyingirwa bwa kabiri mu ibanga rikomeye nyuma y’isezerano ryo kubana yagiranye na Nyakwigendera Ivan Ssemwanga wari mu baherwe bakomeye muri Uganda.

Uyu mugore w’imyaka 38 akaba n’umubyeyi w’abana batanu, yatandukanye na Ivan Ssemwanga wabaye umugabo we wa mbere bamaze kubyarana abana 3 ahita yisangira Diamond Platnumz muri Tanzania na we baherutse guca ukubiri bamaze kubyarana abana babiri.

Nyuma y’umwaka umwe Ubwo Zari atandukanye na Diamond, yakunze kumvikana atangaza ko aribwo yarushijeho kubaho neza kandi mu mahoro ndetse ko yumva atagikeneye gusubira mu rukundo ahubwo ko icyo ashyize imbere ya byose ari ugushakisha amafaranga.

None birangiye yongeye gushyingirwa n’umukunzi we mushya yita ‘King Bae’ ariko ababikurikiranira hafi bavuga ko yitwa Danny Kals.

Zari avuga ko umugabo we mushya ari umukire akaba atunze imodoka n’inzu nyinshi nubwo hari abaherutse gukeka ko abikodesha akabyitirira uwo musore bigaragara ko yubatse umubiri.

Mu mashusho yashyize kuri Instagram yavuze ko ubukwe bwe buzabera mu muhezo, akazatangaza amakuru arambuye y’uko bwagenze nyuma.

Ati “Ubukwe bwanjye buzabera mu muhezo. Nzarekura amakuru yimbitse bwararangiye, umuryango wanjye n’inshuti nibo natumiye gusa.”

Niyomugabo Albert/MUHABURA.RW

  • admin
  • 17/04/2019
  • Hashize 5 years