Zari Hassan yashyizeho umunyamategeko ushinzwe gukurikirana iyubahirizwa ry’amasezerano yagiranye na Diamond

  • admin
  • 18/10/2018
  • Hashize 6 years
Image

Umuherwe Zari Hassan umubyeyi w’abana 5 yashyizeho umunyamategeko ushinzwe gukurikirana iyubahirizwa ry’amasezerano yagiranye na Diamond Platnumz babyaranye abana babiri, muri ayo masezerano yo gufatanya kurera, uyu mugabo akaba yemerewe kujya gusura uyu mugore n’abana ariko akirinda kurarana we.

Ibi bibaye nyuma yaho, ngo Diamond atubahirije amasezerano bagiranye yo gusuura abana be muri Afurika y’Epfo buri kwezi, aho babana na nyina.

Zari Hassan afitanye abana babiri na Diamond, baza basanga abandi batatu yabyaranye na Ivan Ssemwaga wapfuye umwaka ushize, bose bakaba babana na nyina muri Afurika y’Epfo. Diamond akaba afite inshingano ntakuka zo gusuura abana be.

GlobalPublishers ducyesha iyi nkuru yaganiriye n’umwe mu nshuti za hafi za Zari,yagize ati “Diamond ategetswe kujya muri Afurika y’Epfo buri kwezi, ni ibyo asabwa n’itegeko agomba kubahiriza, ibi bikurikiranwa n’umunyamategeko wa Zari washyizweho ngo akurikirane iyubahirizwa ry’amasezerano bombi (Zari & Diamond) bagiranye ajyanye no kurerana abana babyaranye”.

Uyu muhanzi w’icyamamare, ngo asabwa kubahiriza aya masezerano, yayica agakurikiranwa biciye mu nzira y’inkiko.

Ati “Yambwiwe ko atagomba kubura ku munsi wo gusura abana, kabone nubwo yaba ari mu bitaramo ntagomba kubiburira akanya. Ayo masezerano kandi asaba Diamond kutararana mu cyumba kimwe na Zari, agomba kurara mu cyumba gitandukanye n’icye (Zari) mu nzu imwe cyangwa se akajya kurara ahandi ashaka muri hoteli”.

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 18/10/2018
  • Hashize 6 years