Zahinduye imirishyo : Ing. Muvunyi na bagenzi be 2 birukanywe muri RURA
Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente Edouard, ku wa Mbere taliki ya 10 Ukwakira, yirukanye ku mirimo batatu bakoraga mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe kugenzura imikorere y’inzego zimwe z’imirimo ifitiye Igihugu akamaro (RURA), kubera imyitwarire n’imiyoborere idakwiye.
Abo bayobozi ni Ing. Deo Muvunyi, wari Umuyobozi Mukuru w’Agateganyo, Pearl Uwera wari Umuyobozi ushinzwe Imari, ndetse na Fabian Rwabizi wari Umuyobozi ushinzwe Abakozi n’Ubutegetsi.
Ibyimbitse ku myitwarire n’imiyoborere yabo idahwitse ntibyatangajwe, ariko birukanywe nyuma y’ibyumweru bitari bike muri uru rwego havugwamo urunturuntu.
Ubugenzuzi bwakozwe muri RURA bwagaragaje imicungire idahwitse muri uru rwego na rwo rushinzwe gukurikirana serivisi zinyuranye zitangwa mu nyungu za rubanda.
Ing Deo Muvunyi yagizwe Umuyobozi Mukuru w’Agateganyo wa RURA kuva ku ya 16 Gashyantare uyu mwaka, asimbuye Dr Ernest Nsabimana wagizwe Minisitiri w’Ibikorwa Remezo ku ya 31 Mutarama 2022.
Yagiye kuri uwo mwanya mu gihe yari asanzwe ari Umuyobozi Mukuru w’Ishami rishinzwe igenamigambi ry’ubwikorezi n’iterambere ry’inganda muri RURA kuva mu 2004.
Mu zindi nshingano yakoze harimo kuba umwe mu bateguraga igenamigambi ry’urwego rw’ubwikorezi mu Rwanda, guharanira iterambere ry’urwo rwego, gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ryarwo n’ingengo y’imari rugenerwa.
Ing. Muvunyi yize Ubwenjenyeri mu ryahoze ari Ishuri Rikuru ry’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga (KIST), ryaje guhinduka Koleji y’Ikoranabuhanga muri Kaminuza y’u Rwanda (UR)..
Afite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza (Master’s Degree) yakuye muri Kaminuza y’Ikoranabuhanga yo muri Malaysia.