Yamanutse mu ndiba y’inyanja kure hashoboka ahasanga amashashi

  • admin
  • 14/05/2019
  • Hashize 5 years

Umushakashatsi w’umunyamerika ubu yaciye agahigo ko kugera ku ndiba y’inyanja iri kure cyane aho yasanze hari n’amashashi – aya akaba ari ingaruka y’igikorwa cya muntu cyangiza cyane ibidukikije.

Uyu mugabo witwa Victor Vescovo yageze kuri kilometero hafi 11 hasi mu nyanja ya Pasifika ari mu bwato bucubira bwakorewe gushobora ingorane n’ubukonje bukabije byo hasi cyane mu nyanja.

Kuri ubwo bujyakuzimu yahamaze amasaha ane yitegereza, akavuga ko yabonye ibindi binyabuzima byaho, ariko akanahabona amashashi.

Mu gace k’inyanja ya Pasifika kitwa Mariana Trench kari hafi y’Ubuyapani haba ubujyakuzimu burebure. Ni ubwa gatatu abantu bagerageje kugera kure hashoboka, Bwana Vescovo akaba ubu ari we wageze kure kurusha ababanje.

Uyu mugabo avuga ko ari ikintu kigoye gusobanura uko bageze mu gice cyo hasi cyane kandi kigoye cyane mu nyanja. Avuga ko byasabye ikoranabuhanga rikomeye.

Bwana PiccarVescovo yari mu nzira yatangijwe n’Umusuwisi w’umuhanga mu by’inyanja, Jacquesd, mu mwaka wa 1960 winjiye mu nda y’inyanja akagera kuri kilometero 10 hano muri Mariana Trench, n’Umunyamerika Don Walsh wamukurikiye.

Vescovo na bagenzi be bavuga ko babonye amoko mashya agera kuri ane y’ibiremwa byo mu nyanja ndetse n’ibimera by’amabara menshi byo ku mabuye y’aho ku ndiba y’inyanja bitabonywe mbere.

Uyu mugabo mbere yo kujya ku ndiba y’inyanja, yabanje kurira imisozi miremire isumba iyindi kuri buri mugabane w’isi.

Ibikorwa bibi bya muntu n’aho hasi biraboneka

Buri mwaka abantu bajugunya miliyoni z’amatoni y’amashashi mu nyanja zinyuranye, gusa benshi ntibamenya amaherezo yazo.

Ibigaragaza ingaruka mbi z’ibikorwa bya muntu ku mubumbe atuye ngo ni amashashi basanze aho hasi kure.

Hari abandi banyamatsiko bayabonye mbere ku bundi bujyakuzimu buto kuri ubu, hari n’abayasanze mu nda z’ibinyabuzima nk’amafi manini yishwe n’amashashi.

Abahanga bari gukora ubushakashatsi bwimbitse ku ngaruka z’amashashi ku binyabuzima n’inyamaswa zo mu nyanja.

Amazi ajya n’ava mu nyanja mu buryo bunyuranye, agira uruhare runini mu kugena urusobe rw’ibinyabuzima ku butaka ndetse n’ikirere n’imihindagurikire yacyo.

Amashashi mu butaka no mu nyanja abuza amazi gutembera agahagarika ubwo buzima bigatera ingaruka mu buryo bunyuranye.

Nyuma yo kubibona, ibihugu binyuranye ku isi byatangiye kuyaca, muri aka karere ibyabigezeho bikaba ari Kenya n’u Rwanda.

Umunyamerika Victor Vescovo yamaze amasaha ane ku ndiba y’inyanja yitegereza
Victor Vescovo (iburyo) yari mu nzira yatangijwe n’Umusuwisi w’umuhanga mu by’inyanja, Jacques Piccard (ibumoso) mu mwaka wa 1960 winjiye mu nda y’inyanja akagera kuri kilometero 10
Niyomugabo Albert/MUHABURA.RW

  • admin
  • 14/05/2019
  • Hashize 5 years