Yakinnye ari Yezu none bamumanika mu Nsengero ! ese birakwiye?

  • admin
  • 20/11/2016
  • Hashize 8 years
Image

Abakristu benshi bakoresha amafoto ya Yezu nk’ikimenyetso cy’umukiza wabo. Mu gihe Yezu byari bigoye ko igihe cye, ngo nta bikoresho by’ikoranabuhanga byafataga amashusho nka Telefone, kamera ndetse n’ibindi. Ntawashidikanya kuvuga ko nta foto nimwe yaba yarafashwe ya yezu cyangwa Imana, ariko haracyakorwa ubushakashatsi hirya no hino ngo barebe ko hari amafoto nyakuri yaba yarafotowe.

Abenshi rero bazi ko ari ya mafoto ya Yezu ari we rwose dore ko benshi bayambara mu ijosi, bakayamanika mu mazu yabo, akagurishwa hirya no hino ku isi, ndetse amadini menshi agakoresha ayo mafoto ya Yezu mu nsengero zabo, ndetse bamwe bakanayubaha byaba ngombwa bakanayakubitira ibipfukamiro bitewe n’imyemererye yabo n’imitekereze ndetse n’uko bajijukiwe cyangwa batajijukiwe.

Ariko igitangaje ni uko ayo mafoto bakoresha ari ayo abantu basanzwe ariko bakinnye umukino bahagarariye Yezu, sibyo gusa dore ko hari nabemeza ko filimi za yezu ariwe rwose ,kandi ibyo babona ari byo. Ariko nyamara si Yezu ahubwo ni ikinamico.

Dore amwe mu mateka y’umwe mu bakinnyi bakinnye bahagarariye Yezu.

Jimi Caviezel

Jimi caviezel, amazina ye nyakuri ni James Patrick, yavutse ku itariki ya 26 sept. 1968 mu gihugu cya Amerika, akaba yaramenyekanye cyane ubwo yakinaga filimi ya Yezu, ahagarariye Yezu muri Filimi yamenyekanye ku izina rya Passion of the Christ ( Ububabare bw’ Urupfu rwa Yezu) yagiye ahagaragara mu mwaka wa 2014.

Ubuzima bwe bwite.

Caviezel yavukiye mu gace ka “Mount venom”, Washington, yari umuhungu wa Margaret na Jemes Caviezel. Nyina we yari umugore udafite akazi naho papa we yari umwubatsi, Jimi avukana n’abana bane, umwe w’umukobwa na 3 ba bahungu.

Se we yahoze ari umukinnyi wa Basiketiboro, ari nawe Jimi yakuyeho impano ye yo gukina uwo mukino nyuma yo kuwuvamo akajya kwiga ibya Filimi.

Kubijyanye n’Iyobokamana.

Jimi Caviezel umuryango we wari abachristu mu idini ya Katolike, ari naho we n’umuryango we babatirijwe. Ubuzima bwe yabukomereje mu idini ya Katolike dore ko impano ye ya mbere y’umukino wa basiketi yayikomereje mu ishuri rya katolike ryitwaga John F. Kennedy High SchoolNyuma yaho yaje kuvunika ahita asezera iby’umukino wa Basketi, maze ahita ajya kwiga ibijyanye no gukina Filimi muri kaminuza ya Washington.

Nk’uko abandi bakinnyi benshi bagiye bakina Filimi za yezu usanga batari n’abachristu ariko Jimi Caviezel we akaba yari Umukristu wo Mu idini ya Katolike ndetse n’Umuryango we.

Ibijyanye n’impano yo gukina Filimi.

Nyuma yo kuva kwiga ibijyanye no gukina filimi, nibwo yatangiye kugaragara akina amafilimi atandukanye cyane cyane nka Filimi yitwa , The wonder Year Ride With the Devil na Thin Red Line. Yaje kumenyekana cyane amaze kujya muri campani ikora amafirimi muri Amerika izwi ku izina rya “Hollywood“, maze ahita agaragara muri filimi zizwi nka Pay it forward (2000)na “High crime” (2002).

Mu mwaka wa 2004 nibwo yaje gutoranywa mu bakinnyi barenga ibihumbi 2000 bagombaga gutoranywa mo umwe ,maze agakina muri Filimi ya Yezu Yitwa The passion of the Christ Jimi yaje gutoranywa maze akina muri iyo Filimi ahagarariye Yezu.

Muri iyi Filimi ya Yezu Jimi ntibyaje kumugendekera neza kuko yakuyemo uburwayi bwo kugira ubukonje mu mu biri ndetse no gukomereka mu ntugu. Ariko ibi yari yarabibwiwe na “Gibson” ko gukina iyi Filimi byamuviramo kwangiza impano ye yo Gukina Filmi, dore ko abahanga mu bya Filimi batangaza ko guhagararira Yezu ariyo Role ikomeye cyane kuri iyi Si ya Rurema.

Ariko nyuma yaje gukira maze akomeza gukina amafirime dore ko yaje gukina indi Filimi yitwa New Testament ( 2008) ubwo yakinaga avuga ibyo amagambo ya Yezu mu isezerano Rishya.

Jemes Caviezel akaba agikomeje impano ye yo gukina Filimi kugeza n’Ubu.
Jimi Caviezel Abakristu benshi bakoresha amafoto ya Yezu nk’ikimenyetso cy’umukiza wabo. Mu gihe Yezu byari bigoye ko igihe cye, ngo nta bikoresho by’ikoranabuhanga byafataga amashusho nka Telefone

Yanditswe na Ukurikiyimfura Leonce/Muhabura.rw


Urashaka kugumana natwe ngo ujye ubasha guhorana amakuru yizewe kandi agezweho? Kanda hano ujye udukurikira kuri Facebook

Ukoresha Twitter kanda hano amakuru ajye akugereraho igihe

  • admin
  • 20/11/2016
  • Hashize 8 years