Yabwiye umugabo we kuzana undi mugore none yishyize mu mazi abira

  • admin
  • 26/10/2016
  • Hashize 8 years

Abagore benshi banga guharikwa, ndetse bakazira umugore wundi wagirana umubano udasanzwe n’umugabo we ku buryo butazwi. Ariko uyu mugore we yamaze imyaka n’imyaniko yinginga umugabo we kuzana kumushakiraho undi mugore none byamuviriyemo kwirukanywa.

Uyu muryango wibera muri Leta Zunze Ubumwe Za Amerika, ndetse ufite abana babiri umuhungu n’ukobwa, nyine Dianna yamaze igihe yinginga umugabo we ngo azamushakireho undi mugore, nyamara uwo yashakaga ko azana Merisa yari asanzwe ari umukunzi we ndetse bakora imibonanopuzabitsina bahuje ibitsina.

Icyaje gutangaza ngo ni uko umugabo yamwemereye maze akamuzana, ndetse bakabanza kubana neza ariko abana bakaza kwikundira Melissa ndetse bakamufata nka Nyina mu gihe nyina ubabyara bamuteye u rwatsi.

Ikibabaje ni uko nyuma Dianna Umugore wa mbere yaje kwangwa n’Umugabo ndetse agashaka kumwirukana ariko mugenzi we akamusabira imbabazi bakumvikana uburyo bazajya bahura mu busaswa.

Yanditswe na Ukurikiyimfura Leonce /Muhabura.rw

  • admin
  • 26/10/2016
  • Hashize 8 years