Wiz Khalifa yakuriye inzira ku murima abatifuza umubano we na Amber Rose

  • admin
  • 09/02/2016
  • Hashize 8 years
Image

Umuhanzi w’icyamamare mu njyana ya Hip hop muri Leta zunze ubumwe za America Wiz Khalifa yatangaje ku mugaragaro ko we n’uwahoze ari umufasha we Amber Rose bagarutse mu rukundo bataje kurwana no guterana amagambo ahubwo ari inshuti nziza kandi zihoraho.

Ariko bikaba bigoye kwizera ko bataba basubiye mu rukundo rwabo. Ni nyuma yuko hari video bashyize ku rubuga rwa instagram rw’umwe muri bo aho bari mu kirori bigaragara ko bari bishimiranye, aho baje no kurenzaho barasomana birambuye. Bakaba bari bazi neza icyo abantu bari buvuge bamaze kubona iyi video bivuze rero ko babikoze ku bushake bagira ngo bagire icyo bagaragaza.

Ikinyamakuru TMZ gikorera muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika(USA) nk’uko kibikesha abantu b’inshuti za hafi za Amber na Khalifa, ngo baba biyemeje gushyingura amateka bagize mabi maze bakabaho nk’inshuti nziza kandi z’igihe cyose(Besties) Harakekwa ko Kanye West ariwe waba waragize uruhare mu kongera guhura no gusubirana kwabo, ariko bo bagahakana bavuga ko West ntaho ahuriye n’umubano wabo. Gusa bakavuga ko ngo babonye bakomeje kubaho muri ubwo buryo, byazagira ingaruka zitari nziza ku mwana wabo w’umuhungu mu minsi iri imbere.

Umwana wabo w’imfura niwe ugomba gutuma bagaruka mu rukundo kandi bakabana mu mahoro ntazindi ntonganya

Birasa n’aho iyo ntambara ya Wiz, Amber na West igeze ku gikorwa kiza cy’ubwiyunge aho bikekwa ko West yaba ariwe muhuza nyamara, bikaba byari bimaze iminsi bihwihwiswa ko West yaba ari mu rukundo na Amber ibintu byagiweho impaka cyane mu bice bitandukanye.

Yanditswe na Pacifique Zihirambere/Muhabura.rw

  • admin
  • 09/02/2016
  • Hashize 8 years