Winnie Mandela: Intwali y’Igihugu

  • admin
  • 11/04/2018
  • Hashize 6 years

Muri Afrika y’Epfo, imihango yo gusezera kuri Winnie Mandela, imaze icyumweru kirenga mu gihugu cyose, uyu munsi yakomereje mu mujyi wa Johannesburg, aho umurambo we uzashyinguranwa icyubahiro cy’igihugu ejobundi kuwa gatandatu. Perezida Cyril Ramaphosa ni we uzavuga ijambo rikuru ryo kumusezeraho.

Winnie Mandela yitabye Imana ku italiki ya 2 y’uku kwezi afite imyaka 81 y’amavuko. Urupfu rwe rwibukije benshi ubwitange bwe bw’umuntu w’intwali utaragiraga ubwoba kugirango apartheid iranduke.

Ubutumwa bukunze kugaruka muri iyi mihango ni uko urugamba rwe ruzakomeza. Ishyaka rye, ANC, ubwaryo, ryanditse mu itangazo ko “Winnie Madikizela-Mandela atitabye Imana, ahubwo ko yarumbutse.”

JPEG - 41.1 kb
Winnie Madikizela-Mandela

Chief editor

  • admin
  • 11/04/2018
  • Hashize 6 years