WhatsApp ni nziza ariko yica byinshi mu buzima bwacu bwa buri munsi “Umuhanzi Icent The Trigger”

  • admin
  • 06/11/2015
  • Hashize 8 years
Image

Umuhanzi ukora injyana ya hip hop hano mu Rwanda uzwi nka Icent The Trigger ubwo yatuzaniraga indirimbo ye nshyashya hano kuri Muhabura.rw yadusobanuriye imvo n’imvano yo gukora indirimbo akayita “Whatsapp” ndetse n’icyamuteye gukora iyi ndirimbo.

Icent The Trigger wamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye nka “Nanze kwiga nigira I niggor”, Under 18, Umufana, Siyanjye ari kumwe na Green P ndetse n’izindi ndirimbo zitandukanye yagiye akora kuva yakwinjira muri muzika ye dore ko ari umwe mu bahanzi bamaze iminsi itari mike bakoramuzika kandi ni umuhanzi ugaragaza ko ari umuhanga umunsi ku munsi n’ubwo we yemeza ko atari yagera aho yifuza kugera inzira ikiri ndende.


Icent The Trigger umuhanzi mu njyana ya hip hop

Aganira na Muhabura.rw yadutangarije ko we nk’umuvugizi wa bose by’umwihariko urubyiruko ngo yaricaye asanga n’ubwo iterambere ari ryiza ariko hari n’ibibi rigira ari nayo mpamvu we yahisemo kuvuga ibi bya Whatssapp ndetse avuga na byinshi yangiza mu buzima bwa buri munsi abantu babamo cyane uyu muhanze Icent we ngo ababazwa n’uko urubyiruko cyane cyane abanyeshuli bakoresha nabi iyi Whatsapp nabi ndeste ikabashora mu ngeso mbi.

Umva hano indirimbo nshyashya y’Umuhanzi Nyarwanda Icent The Trigger “ WhatsApp”

Kuri ubu uyu muhanzi ngo iyi ndirimbo nshyashya yakoze arateganya gukora ibitaramo bitandukanye mu rwego rwo kuyimurikira abakunzi b’umuziki Nyarwanda by’umwihariko abakunda injyana ya hip hop hano mu Rwanda.


Yanditswe na Akayezu Snappy/Muhabura.rw

  • admin
  • 06/11/2015
  • Hashize 8 years