Wendy Waeni ni umwana w’umukobwa w’imyaka 10 gusa ariko ntasanzwe

  • admin
  • 11/09/2016
  • Hashize 8 years


Wendy Waeni, umwana w’umukobwa ufite impano idasanzwe mu mukino ngororamubiri wa Acrobat yabonanye na Perezida Kagame.

Wendy Waeni ni umwana w’umukobwa w’imyaka 10 gusa ariko ntasanzwe kubera impano agaragaza mu mukino ngororamubiri wa Acrobat.

Uyu mwana w’umukobwa kubera iyo mpano ye idasanzwe yatumye atumirwa n’Umukuru w’Igihugu cy’Imisozi igihumbi, Paul Kagame.

Kuri uyu munsi yaje kubonana na Perezida Kagame ari kumwe n’ababyeyi be.

Iyo mpano ye idasanzwe kandi yayigaragarije imbere y’abakuru b’ibihugu batandukanye ku isi. Wendy ku myaka 10 gusa yahagarariye igihugu cye cya Kenya mu murikagurisha mpuzamahanga ryo kugaragaza impano idasanzwe mu gihugu cya Taiwan, Ubushinwa nyuma aza no gutumirwa na Perezida Kagame hamwe n’uwahoze ari Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza, David Cameron.


  • admin
  • 11/09/2016
  • Hashize 8 years