Wema Sepetu yashyize hanze ibanga Diamond Platnumz arusha abandi bagabo

  • admin
  • 06/11/2015
  • Hashize 9 years
Image

Kugeza kuri uyu munsi n’ubwo batandukanye ku mugaragaro ndetse na nyuma y’aho batandukaniye bombi Diamond Platnumz n’uwahoze ari umukunzi we Wema Sepetu buri umwe afite undi mukunzi mushya ariko kuri Wema Sepetu ngo ntago ashobora kuva ku izima kuko nta wundi mugabo yabonye nka Diamond Platnumz.

Aganira na Jembe Fm radio yo mu gihugu cya Tanzania Wema Sepetu yagaragaje impamvu Nasib Abdul Juma uzwi nka Diamond Platnumz ariwe mugabo yumvaga azabana nawe ubuzima bwe bwose. Abajijwe umugabo aha agaciro mubuzima bwe yatangaje ko na mbere ya Papa umubyara amanza Diamond Platnumz mu magambo ye yaravuze ati “n’ubwo ngewe ntumvishe neza ikibazo ushaka kumbaza ariko ngewe iyo umuntu amajije umugabo numva nabana nawe ubuzima bwange bwose mu bwenge bwange hahita hazamo Nasib Abdul kandi ndahamya ko nari narabivuze kuva na mbere.”

Nubwo Wema Sepetu yabwiye iyi Radiyo ko adaite ipfiunwe ryo kuba atagikundana na Diamond ndetse nta n’ubushobozi afite bwo kumugarura ariko nk’uko we yabitangaje ati “ ngewe nabanye na Diamond murukundo ariko nari nkirimo kureba ku buzima bwange ndetse n’ahazaza hange ni nayo mpamvu ntigeze mbona umwanya wo kurinda umukunzi wange ngo batamuntwara.

Kuri ubu Diamond afitanye umwana n’umukunzi we mushya Zari Hassan Ntale banabana gusa uyu mukunzi we batangiye kubana asanzwe afite abana batatu yabyaranye n’undi mugabo wa mbere ya Diamond.

Yanditswe na Akayezu Snappy/Muhabura.rw

  • admin
  • 06/11/2015
  • Hashize 9 years