Wema Sepetu wahoze ari umukunzi wa Diamond yatewe utwatsi na Ali Kiba

  • admin
  • 16/09/2016
  • Hashize 8 years
Image

Ali Kiba yanyomoje ibyari bimaze iminsi bihwihwiswa ko Uyu munyamideli Wema Sepetu yaba yongeye kuba mu rukundo n’ ikindi gihangange Ali Kiba, ni nyuma yo kuba yarakundanye na Diamond.

Ali Kiba avugana na SDE, hari muri Kenya muri weekend ishize aho yari umwe mu bari bari muri muri after party celebration ya ODM, yahakanye yivuye inyuma ko ntacya apanga na Sepetu, anakurira inzira ku murima abajyaga babihuza n’indirimbo “Aje” ngo kuko yayikoreye abafana be bose muri rusange Atari umugore umwe.

Yagize ati: “mfite inshuti nyinshi z’igitsinagore kubw’ibyo, nta mpamvu yo kwibanda kuri Sepetu. Twahereye kera turi inshuti yewe akinakundana na Diamond- ibyo rero ntacyo bivuze”

Uyu mugabo ngo ajya no gushyira Sepetu ku ndirimbo ye, ntiyigeze anabimumenyesha, “ni akantu gasanzwe ko kwishakira Poromosiyo kuko Sepetu ni umuntu ufite izina”

Ali Kiba kandi yigeze no kuvugwaho gutereta undi mukobwa watandukanye na Diamond witwa Jokate Mwagelo, ibi bikaba byarateje urunturuntu mu bafana b’aba bahanzi.

Ali Kiba na Wema Sepetu(photo internet)


Yanditswe na Lucky van Rukundo/Muhabura.rw

  • admin
  • 16/09/2016
  • Hashize 8 years