Wema Sepetu wabaye Miss muri Tanzania yavuze ukuntu Diamond yamukubitaga cyane
Wema Sepetu yavuze ukuntu Diamond yamukubitaga cyane ariko ntibimubabaze kuko iyo yamaraga ku mukubita, yamuhozaga akumva ari byiza. Wema Sepetu wagiye agaragara muri filime zitandukanye harimo iyitwa ‘Heaven sent’ n’izindi, mu mwaka wa 2020 muri Nyakanga nibwo yavuze bwa mbere ko Diamond Platnumz yamuhohoteraga ariko we akabigira ibanga.
Platnumz uri mu bahanzi bakomeye mu Karere ka Afurika y’Uburasirazuba, yigeze guteshyari n’uko Wema Sepetu bahoze bakundana yari sigaye afite umukunzi.
Diamond yakanyujijeho mu rukundo na Wema mu 2012 baza gutandukana mu 2014, Diamond ahita atangira gukundana na Zari babanye mu nzu imwe bakanabyarana abana babiri gusa urukundo rwabo rukagera ku musozo mu ntangiro z’uyu mwaka.
Wema nyuma yo gutandukana na Diamond yabwo yahiriwe cyane mu rukundo kuko yakundanye na Idris Sultan uri mu bakomeye mu myidagaduro ya Tanzania kubera ko yatwaye Big Brother Africa 2014, baza gutandukana uyu mukobwa akuyemo inda y’umwana yari amutwitiye.
Imelda Mtema akaba inshuti magara ya Wema Sepetu, yifashishije ifoto ya Wema yo mu myaka irenga 10 ishize amaze gukubitwa, ayishira ku mbuga nkoranyambaga. Iyo foto ni Imelda Mtema wayifatiye na telefoni ye, ariko Wema yanze kujya kumurega kuko yabyishimiraga.
Wema Sepetu ufite imyaka 34 yavuze ko impamvu yabyishimiraga ari uko iyo yamaraga gukubitwa, yamuhozaga akumva ari byiza cyane. Wema yavuze ko ubundi abagore bose baba bakwiye gukubitwa, ariko ntibakubitwe nk’abajura.
Ati “Ikindi kintu ntigenze mvuga, abagore dukubitwe! Narabivuze ko ku giti cyanjye nahoze mbikunda… Ariko na none nunkubita umenye ko unkubita nk’umukunzi wawe, kuko nyuma y’ibyo kumpoza umbyinirira ni byiza…”
Wema Sepetu yigeze gushyira ahagaragara umukunzi we mushya. Maze , Ku ifoto yari yashyize ku rubuga rwa Instagram aryamanye n’uyu musore mu buriri, yahise yandikaho amagambo agira ati “Umugabo wanjye w’ahazaza”.
Nyuma yo gushyira iyi foto kuri uru rubuga, Icyo gihe Diamond nawe ntiyigeze azuyaza kuko yahise yandika amagambo aherekejwe n’ifoto ye yumvikanisha ko nawe yaba umugabo mwiza w’uyu mukobwa bigeze gukundana bigakomera.
Mu magambo yanditse yagize ati “Umugabo wawe w’ahazaza [ashyiraho udutangaro n’akamenyetso ko kwinginga] … Njye se simbikwiye?”
Amagambo ya Diamond Platnumz yakuruye impaka ndende mu bamukurikira bamwe bazana iby’umubano we na Hamissa Mobetto baherutse kubyarana.
Diamond ntasiba mu itangazamakuru avugwa mu nkuru zo kwiruka mu bagore. Yavuzwe mu nkuru z’urukundo n’abakobwa benshi barimo Jokate Mwengelo, Wema Sepetu, Zari baherutse gutandukana n’abandi benshi.
Hari n’abavuga ko mu minsi yashize yahararanye bikomeye na Shaddy Boo uri mu bagore babica ku mbuga nkoranyambaga mu Rwanda. Wigeze no kumutumira nk’umushyitsi mukuru mu irushanwa ryari ryateguwe na Wasafi ryo kubyina indirimbo ye ‘Jibebe’.
Wema Sepetu wabaye Miss muri 2006 yatangiye gukundana na Diamond Platnumz mu mwaka wa 2012 ndetse urukundo rw’abo ruravugwa cyane mw’itangazamakuru, kuko bose bari ibyanamare. Gusa aba bombi baje gutandukana mu mwaka wa 2014 bamaranye imyaka ibiri.
Wema Sepetu, bucura mu muryango w’abana bane, yize amashuri ye abanza n’ay’isumbuye mu kigo cyo muri Dar Es Salaam cyitwa ‘Academic International School’. Nyuma yaje kujya kwiga muri Malaysia, muri kaminuza ya Limkokwing kwiga ibijyanye n’ubucuruzi mpuzamahanga.