Wasafi Tv yatangiye gukora ariko abantu batunguwe n’indirimbo iri kunyuzaho

  • admin
  • 06/04/2018
  • Hashize 6 years
Image

Byavuzwe kenshi ndetse n’abantu benshi ko Diamond Platnumz na mugenzi we Allikiba badacana uwaka kuko burya abahanganiye isoko akenshi baba ari abacyeba ariko ibyo uko abantu babicyekaga bari bazi ko Wasafi TV ya Diamond itanyuzaho indirimbo za mucyeba Alikiba. Ariko igitangaje kandi kinashimishije ni uko Wasafi TV yatangiye kugaragara aho iri gukina indirimbo za Allikiba mu gihe benshi bari bazi ko zitahahinguka. Gusa kuri Diamond we asanga nta nyungu yo kwangana na mugenzi we Alikiba.

Nyuma yuko yatangiye kugaragara ku mugaragaro ku munsi w’ejo yatangiye gukina indirimbo ziganjemo iza Alikiba benshi bari bazi ko zitazigera zinahanyura bitewe nuko bavugaga ko adacana uwaka na nyiri Wasafi TV Diamond platinumz.

Nyuma yo kubona iyi televisiyo iri gukina indirimbo za Alikiba abafana benshi bahise batangira guhererekanya amafoto agaragaza iyi televisiyo iri gukina izi ndirimbo bitiwe nuko byabatunguye.

Aganira na Times FM Diamond Platinumz yatangaje ko iki cyari cyo gihe cyo gutungura abafana b’umuziki kuko guhangana na Allikiba ntacyo byamugezaho.

Diamond Platinumz yagize ati”Guhangana na Ali ntacyo bimfashamo nta nicyo nungukamo, ntacyo byongera nta nicyo bingabanyaho none kuki nabikora?,..Tugomba kwereka abakiri bato ko twabonye amahirwe tukayabyaza umusaruro aho kwangana”.

Iyi Televisiyo kandi yakomeje kugenda ikina izindi ndirimbo z’abandi bahanzi batandukanye harimo na Nikki Mbishi wahise wandika ku rukuta rwe rwa instagram ashimira iyi Televisiyo kuba yakinye indirimbo ze.Gusa hategerejwe niba izakina indirimbo z’abanyarwanda dore ko nyirayo afitanye umubano uteri mubi n’abamwe mu bahanzi bo mu Rwanda ndetse hari n’ibikorwa bibyara inyungu ahafite.


Iyi niyo foto yakwiragijwe ku mbuga nkoranyambaga abafana batangazwa n’uko kuri iyi tereviziyo hari kunyuraho indirimbo z’uwo bacyekaga ko adacana uwaka na nyirayo

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 06/04/2018
  • Hashize 6 years