WASAC mu bigo 13 bigiye guhamagazwa na Sena kubera kugaragaramo imicungire mibi ihombya Leta

  • admin
  • 10/10/2018
  • Hashize 6 years
Image

Abayobozi b’ibigo bya Leta bihora bivugwaho amakosa n’imicungire mibi y’umutungo wa Leta, bikayishyira mu gihombo, bagiye guhamagazwa ngo bisobanure imbere y’Abasenateri bagize Komisiyo y’Iterambere ry’Ubukungu n’Imari.

Uyu mwanzuro wafashwe kuri uyu wa Gatatu ubwo iyo Komisiyo yagezaga ku Nteko rusange raporo ku isuzumwa rya raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta y’umwaka wa 2016/17.

Perezida wa komisiyo, Senateri Muhongayire Jacqueline, yagaragarije Inteko Rusange ko hagaragayemo amakosa mu miyoborere no mu micungire y’imari n’umutungo bya Leta.

Ayo makosa akaba arimo imirimo idindira, imirimo yatawe na ba rwiyemezamirimo, imitungo idakoreshwa, imishinga n’ibikorwa bitagera ku ntego bigatuma abaturage batagerwaho na serivisi zategenyijwe.

Harimo kandi imishinga ikorwa ariko amafaranga yayitegenyirijwe ntakoreshwe yose, gusesagura umutungo wa Leta, impapuro za ngombwa mu icungamutungo zituzuye, gusohora amafaranga mu buryo butemewe cyangwa nta nyandiko ziyasobanura.

Aya makosa akenshi agaragara mu bigo bya Leta bikora ubucuruzi n’ibikomatanyije bigera kuri 13 aho bakomoje ku kigo gishinzwe amazi, isuku n’isukura (Wasac).

Abasenateri bavuze ko bibabaje kubona abayobozi b’ibyo bigo, Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta abagira inama ariko bakavunira ibiti mu matwi.

Senateri Sindikubwabo Jean Nepomuscène yagize ati”Kuba badashyira mu bikorwa inama bagirwa umunsi ku wundi, umwaka ku wundi bikiyongera, ntabwo twazigera tubona impinduka”.

Senateri Niyongana Galican yagize ati “Nubwo Sena itari yahamagaza abayobora ibigo bikunda kugira amakosa, basanzwe bisobanura muri PAC, hagafatwa imyanzuro ariko ntiyubahirizwe. Ahari Sena dukwiye gufata izindi ngamba zirenze.

Komisiyo yasobanuye ko nta mpamvu yagaragarijwe, ituma inama itanga zitubahirizwa, ariko ngo ‘hari bamwe babiterwa n’agasuzuguro.’

Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta yabwiye Abasenateri ko aribo bemeza abayobozi b’ibyo bigo, banakwiye gukurikirana imikorere yabo.

Perezida wa Sena, Bernard Makuza, nyuma y’ibiganiro yavuze ko Inteko Rusange yanzuye ko ‘Komisiyo isabwa guhamagaza no kugirana ibiganiro n’ubuyobozi bw’ibyo bigo bikunze kugaragaraho imicungire mibi hagamijwe gusesengura neza impamvu no kumvikana izafatwa kugira ngo iyo micungire mibi ihagarare.’

Ikibabaje ni uko ibyo bigo 13 bivugwaho kugira uruhare mu gukoresha nabi umutungo wa Leta, byiharira hejuru ya 6o% by’ingengo y’imari y’igihugu.



Chief Editor

  • admin
  • 10/10/2018
  • Hashize 6 years