Wari uziko ugomba kurya indyo ijyanye n’ubwoko bw’amaraso yawe

  • admin
  • 27/11/2016
  • Hashize 7 years
Image

Amaraso ya muntu agira ubwoko bune bitewe n’umuntu ku giti cye cyangwa bigaturuka ku babyeyi(Genes). Habaho ubwo ko O, A,B ndetse na AB, buri wese agira ubwoko bumwe muri ayo. Gusa benshi ntibakurikirana ngo bamenye ubwoko bw’amaraso yabo ngo bamenye uko bitwara cyangwa ngo bamenye ibiribwa bakwiye gufata bijyanye n’ubwoko bw’amaraso bafite.

Ese wakwibaza ko ibiribwa dufata bigomba kujyana n’ubwoko bw’amaraso dufite, O,A,B na AB ko bifasha kugabanya umubyibuho ukabije kandi bigatuma ubuzima bugenda neza? Umuganga mu bijyanye n’imirire Peter J. D’Adamo, yagaragaje ko ibiribwa ufata bigira ingaruka ku bwoko bw’amaraso ufite.

Ngo igihe rero ukurikije indyo ijyane n’ubwoko bw’amaraso yawe byorohera umubiri gutoranya ibiwutunga neza, bikagabanya umubyibuho ukabije, bigatera imbaraga ndetse bikanarinda umubiri indwara sitandukanye.

Ibi ni bimwe mu biribwa ukwiye gufata mu gihe ufite ubu bwoko bw’amaraso:

Ubwoko bw’amaraso O: Ngo igihe ufite ubu bwoko ugomba kwibanda ku biribwa bikungahaye kuri poroteyini(Protain) nk’inyama, amafi, inkoko, ibishyimbo, ibinyampeke, ndetse n’Imbuto.

Ubwoko bw’amaraso A: Abafite ubu bwoko bw’amaraso bo ngo ni byiza cyane, kwirira ubwoko bwose bw’Ibinyampeke ndetse n’imbuto ( ibishyimbo, imboga) byibura buri munsi kuko ngo abantu bafite ubu bwoko baba bafite umudahangarwa bw’ibyiyumviro by’umubiri( Sensitive).

Ubwoko bw’amaraso B: abafite ubu bwoko bo bagirwa inama yo kwirinda gufata ibinyampeke nk’ibigori , amasaka, ingano , inyanya ndetse n’inyama z’inkoko. Ahubwo bagirwa inama yo kurya Imbuto,n’amagi ndetse n’inyama zidafite ibinure.

Ubwoko bw’amaraso AB: abafite ubu bwoko bo ibiryo bagomba gufata cyane cyane ni ibikungahaye kuri poroteyini nka soya, ndetse n’inyama z’udusimba two mu mazi( amafi n’ibindi peter akomeza avuga ko abantu bafite ubu bwoko bw’amaraso bakunze kuba bafite acide nke mu gifu, ndetse ko bagomba kwirinda kunywa ibiyobyabwenge nk’alukori, Itabi ndetse na kokayine.

Niba utazi ubwoko bw’amaraso yawe biragusaba kubishaka kugira ngo umenye ibiryo ugomba kurya. Bitewe n’ubwoko bw’amaraso uzasanga ufite bizagufasha kumenya ibiribwa uzafata.

Nyuma uzasanga niba ukunda inyama ntuzigera ukunda abantu bafite ubwoko bw’amaraso A bikundira Imbuto gusa.

Ariko ngo kubarwaye Diabetes bazabwirwa kurya ibiryo bikungahaye kuri poroteyine mu gihe undi muntu urwaye Diabetes ashobora kubuzwa poroteine bitewe n’ubwoko bw’amaraso afite.

Byongeye kandi , ubu bwoko bw’amaraso bujyana n’imyitozo ngorora mubiri abantu bakunze, gukora. Ngo ni byiza gutoranya siporo ukora ugendeye ku bwoko bw’amaraso yawe, urugero ngo abantu bagira ubwoko Abakunze gukina karate, tai chi,na Yoga naho ngo aba O bakikundira Gukora siporo yo kwiruka(Jogging).Amaraso ya muntu agira ubwoko bune bitewe n’umuntu ku giti cye cyangwa bigaturuka ku babyeyi(Genes).

Yanditswe na Ukurikeyimfura Leonce/MUHABURA.RW

  • admin
  • 27/11/2016
  • Hashize 7 years