Wari uziko abantu bagira amarangamutima mu rukundo bakunda kugira amarira menshi ?
Abashakashatsi bagaragaza ko abantu bagira amarangamutima ku kigero cyo hejuru kurusha abandi ku isi bangana na 20 % by’abatuye isi ,ndetse baba mu byiciro byose by’imibereho kuko kuba uteye utya bidakangwa n’imibereyeho ubayemo.Abashakashatsi bavuga ko bakunze kuba abahanzi b’udushya mu mirimo yabo ya buri munsi.
Mu rukundo, gusabana, mu kazi, mu rugo, muri sosiyete aba bantu bagira ibizongamubiri cyangwa amarangamutima menshi kurusha abandi bagaragara nk’abadashobora kwihagararaho mu gihe runaka. Abashakashatsi bemeza ko n’ubwo bagaragara nk’abadashobora kwihagararaho mu bizongamubiri (emotions) ariko batari abanyantege nke kandi bagira udushya duhindura byinshi kandi mu nzira nziza mu mirimo bakora ya buri munsi. Ibi ni bimwe mu bimenyetso wabamenyeraho.
1.Bita kuri buri kintu
Abashakashatsi bagaragaza ko abantu bakunze kugira ibizongamubiri batabasha guhisha, bubaha kandi bakubahwa na bose kuko baba bafite urugero rwiza kurusha abandi mu mirimo bakora kandi bakunda gushimisha buri wese kandi bagafata buri kintu mu mutwe.
2.Bagira amarira menshi
Imbere ya filime, iyo bakata igitunguru, iyo bareba umukino runaka ntibashobora guhagarika amarira yabo. Mu rukundo barira vuba kandi bakababarira babikuye ku mutima.
3.Ntibakunze kwisanzura
Batinya kuvugwa no kuvuga mu ruhame kandi ibyo bavuzweho akenshi babifata nk’ukuri. Kuba biyiziho kugira amarangamutima azonga umubiri ku kigero cyo hejuru bituma bigunga mu ruhame.
4.Bakunda kandi bagira ibisobanuro byimbitse
Abazongwa n’amarangamutima yo hejuru baha agaciro ubusobanuro kuri buri kintu kandi nabo baba bashobora kubuguha kuri buri kintu ku buryo yinjira mu cyumba akaba yashobora no kumenya uburyo ikirahure giteretse ku meza. Ku myaka 5 gusa umwana ufite amarangamutima ari hejuru cyane aba ashobora kukubwira umuhango w’ubukwe bw’umuntu runaka wose uko wagenze.
5.Barakazwa n’ubusa
Abantu bagira amarangamurima menshi bakunda kugenzura byose aho bari ,kandi iyo batsinzwe ahantu hamwe cyangwa bakangirwa kugira ubushobozi ahantu hamwe bararakara cyane bagahungira uburakari mu nzoga no mu kwigunga. Abashakashatsi bemeza ko mu gihe uhuye cyangwa ubana n’umuntu nk’uyu ugira ibizongamubiri byinshi cyangwa amarangamutima ku kigero cyo hejuru ukwiye kumufasha kumubera inshuti nzima yakwizera kugira ngo abashe kubaho atiheza cyane ko baba badakunze kugira inshuti kandi badakunze no kwizera abo bahuye bose.