Wa mwana uheruka gushimotwa yasanzwe yariciwe mu karere ka Ngoma

  • admin
  • 19/05/2018
  • Hashize 6 years
Image

Wa mwana w’umuhungu uherutse gushimutirwa mu kagari ka Nyakabanda Umurenge wa Niboye mu karere ka Kicukiro, uyu munsi batoraguye umubiri we mu murenge wa Zaza mu karere ka Ngoma.Gusa ngo mbere yo kumwica abari bamushimose babwiye nyina ko abaha amafaranga bakamurekura ntiyayabaha.

Umuvugizi w’Urwego rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB/Rwanda Investigation Bureau), Mbabazi Modeste yabwiye umunyamakuru ko umubiri w’uyu mwana watoraguwe mu murenge wa Zaza mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu.

Avuga ko n’ukekwaho kumushimuta yahise afatwa agashyikirizwa ishami rya RIB ryo mu murenge wa Zaza, naho umubiri wa nyakwigendera ugahita ujyanwa mu bitaro bya Kibungo.

Eurelie Nakabonye Umubyeyi wa nyakwigendera wari na bucura bwe mu bana batandatu, yari yavuze ko hari abantu bamuhamagaraga ngo ni abahe amafaranga kugira ngo bamuhe umwana we ariko ntiyabikoze.

Nyakwigendera wabanaga n’umuryango we mu karere ka Kicukiro, yigaga mu mwaka wa gatatu w’ishuri ry’incuke, abamushimuse bari bamukuye ku irembo ry’iwabo ku wa gatandatu ushize saa moya z’ijoro mu kagari ka Nyakabanda Umurenge wa Niboye mu karere ka Kicukiro.

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 19/05/2018
  • Hashize 6 years