Wa mugore wavukanye imisemburo y’abagabo agasabwa kuyigabanya yatsinzwe mu bujurire nyuma yo gutanga ikirego

  • admin
  • 01/05/2019
  • Hashize 5 years

Caster Semenya yatsinzwe urubanza rw’ubujurire yaburanagamo n’ishyirahamwe ry’imikino ngororangingo ku isi, bikaba bivuze ko bigiye kwemerwa ko abagore basiganwa mu kwiruka n’amaguru bafite imisemburo ya kigabo izwi nka testosterone, izajya igabanywa.

Urukiko nkemurampaka muri siporo rufite icyicaro i Lausanne mu Busuwisi, rwanzuye ko ubujurire bwa Semenya – ukomoka muri Afurika y’epfo – ku mategeko mashya y’ishyirahamwe ry’imikino ngororangingo ku isi, nta shingiro bufite.

Ariko uru rukiko rwavuze ko rufite “impungenge zikomeye ku hazaza h’ishyirwa mu bikorwa” ry’ayo mategeko mashya.

Semenya w’imyaka 28 y’amavuko, yari yavuze ko ayo mategeko mashya “atarimo gushyira mu gaciro” ndetse avuga ko ashaka “kwiruka mu buryo bw’umwimereri, nkuko navutse”.

None ubu uyu Semenya watwaye umudari mu kwiruka metero 800 mu marushanwa ya Olympike, ay’isi n’aya Commonwealth, agomba gufata imiti ngo yemererwe gusiganwa mu ntera yo kuva kuri metero 400 kugera kuri metero 1600, cyangwa agahindura akajya yiruka mu yindi ntera.

Mu butumwa yatangaje ku rubuga nkoranyambaga rwa Twitter avuga kuri iki cyemezo cy’urukiko, Semenya yavuze ko “rimwe na rimwe biba byiza kurushaho kugira icyo uvuze ntacyo uvuze”.

Iki cyemezo cy’urukiko kireba kandi abandi bakina imikino ngororangingo bafite imiterere itandukanye mu bijyanye n’igitsina.

Uru rukiko ruvuga ko rwasanze aya mategeko mashya areba abakina imikino ngororangingo bafite imiterere itandukanye mu bijyanye n’igitsina arimo ivangura, ariko ruvuga ko “ari ngombwa, ashyira mu gaciro kandi akwiye” mu kurinda “ubusugire bw’imikino ngororangingo y’abagore”.

Urukiko rwasabye ishyirahamwe ry’imikino ngororangingo ku isi gutekereza ku kuba ryatinza ishyirwa mu bikorwa ry’amategeko arebana no gusiganwa mu ntera yo kuva kuri metero 1500, kugeza habonetse ibindi bimenyetso.

Semenya ariko azashobora guhatana mu irushanwa rya Diamond League i Doha muri Qatar rizatangira ku wa gatanu w’iki cyumweru, ndetse ashobora kujuririra iki cyemezo cy’urukiko mu nkiko zo mu Busuwisi mu gihe kitarenze iminsi 30.

Nyuma y’iki cyemezo cy’urukiko, aya mategeko mashya y’ishyirahamwe ry’imikino ngororangingo ku isi azatangira gukurikizwa guhera ku itariki ya 8 y’uku kwezi kwa gatanu.

Inkuru bifitanye isano:Umugore wavukanye imisemburo myinshi y’abagabo yasabwe kuyigabanya yitabaza inkiko

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 01/05/2019
  • Hashize 5 years