Volleyball : Ikipe y’u Rwanda iratangira imikino y’Afurika ikina na Kenya

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 16/08/2023
  • Hashize 1 year
Image

Kuva kuri uyu wa Gatatu taliki 16 Kanama 2023 i Yaoundé muri Cameroun haratangira imikino y’Afurika mu mukino wa Volleyball mu cyiciro cy’abagore “Women’s African Nations Volleyball Championship 2023″.

Iyi mikino izasozwa taliki 24 Kanama 2023 yitabiriwe n’amakipe 12 aho yashyizwe mu matsinda abiri. Itsinda rigizwe na Cameroun ifite igikombe giheruka, Nigeria, Burundi, Mali, Algeria na Misiri naho itsinda B rigizwe na Kenya, Maroc, u Rwanda, Uganda, Burkina Faso na Lesotho.

Ku munsi wa mbere w’iyi mikino, ikipe y’u Rwanda irakina na Kenya yasoreje ku mwanya wa kabiri mu irushanwa riheruka muri 2021. Uyu mukino urabera muri  Palais des Sports de Yaoundé guhera saa sita (12h00) akaba ari saa saba (13h00) i Kigali.

Aya makipe yombi asanzwe abarizwa mu Karere ka 5 mbere yo gukina uyu w’umunsi wa mbere yari yakinnye umukino wa gicuti wabaye taliki 15 Kanama 2023 aho Kenya yatsinze u Rwanda amaseti 3-0 (25-14, 27-25 na 25-14).

Nyuma yo kumenya amakipe ikipe y’u Rwanda izahura nayo, Umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda,  Paulo de Tarso Milagres yatangaje ko  kuba bagiye gutangira bakina na Kenya ari byiza  kuko yifuzaga gutangira ahura n’amakipe akomeye.

Yakomeje avuga ko intego bafite ari ukwitwara neza bakagera muri ¼  kandi byose bishoboka.

Kapiteni w’ikipe y’u Rwanda, Munezero Valentine na we  avuga ko  nk’abakinnyi biteguye neza kandi intego bafite ari ukwitwara neza.

Abakinnyi ikipe y’u Rwanda izifashisha muri iyi mikino y’Afurika

Abakinnyi bazifashishwa ni Munezero Valentine, Ndagijimana Iris, Uwera Lea, Uwiringiyimana Albertine, Dusabe Flavia, Musabyemariya Donatha, Musaniwabo Hope, Uwamahoro Beatrice, Mugwaneza Yvonne, Mukandayisenga Benitha, Nzamukosha Olive, Uwimana Christine, Yankurije Francoise na Nishimwe Claire.

Umutoza mukuru ni Paulo De Tarso, yungirijwe na Hatumimana Christian  na Rubayiza Marie Josee, Matsiko Amos, umutoza ushinzwe kongerera ingufu abakinnyi naho ushinzwe ubuzima bwa buri munsi bw’ikipe “Team manager” ni  Kubwimana Gertrude. Iri tsinda rikaba ryaragiye riyobowe na Mucyo Philbert usanzwe ari Umunyamabanga mukuru w’ishyirhamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda “FRVB”.

Indi mikino iteganyijwe,  Maroc irakina na Burkina Faso (09h00), Nigeria ikine na Mali (11h00), Uganda ikine na Lesotho (13h00), Misiri ikine na Algeria (14h00) naho Cameroun ikine n’u Burundi (18h00).

Iyi mikino yose biteganyijwe ko inyura kuri CRTV Sport, umuyoboro wa 305 kuri Canal.

Kapiteni w’ikipe y’u Rwanda, Munezero Valentine
  • Ubwanditsi Muhabura
  • 16/08/2023
  • Hashize 1 year