Venezuela:Nyuma y’inkunga Ubushinwa bwatanze muri iki gihugu,Croix-Rouge nayo yatangaje ko igiye kuyitanga

  • admin
  • 30/03/2019
  • Hashize 5 years

Umuryango mpuzamahanga utabara imbabare wa Croix-Rouge utangaza ko mu byumweru bibiri biri imbere ushobora gutangira gutanga imfashanyo icyenewe mu gihugu cya Venezuela cyugarijwe n’amakuba.

Francesco Rocca, umukuru wa Croix-Rouge, yavuze ko ku ikubitiro uyu muryango ushobora gufasha abantu ibihumbi 650 bugarijwe no kubura ibiribwa n’imiti.

Igice kinini cy’iki gihugu cyongeye kwibasirwa n’umwijima, mbere yuko haba urugendo rwo kwamagana ikibazo gikomeje cy’ibura ry’umuriro w’amashanyarazi.

Leta ya Venezuela ivuga ko iri bura ry’umuriro w’amashanyarazi riterwa n’akaduruvayo kagamije gukura Perezida Nicolás Maduro ku butegetsi.

Ibura ry’umuriro w’amashanyarazi ryibasiye ibitaro, ibikorwa byo gutwara abantu n’ibintu, amazi n’ibindi bikorwa – bihuhura amakuba yari asanzweho ashingiye ku bukungu bw’iki gihugu bugeze aharindimuka.

Mu kiganiro n’abanyamakuru mu murwa mukuru Caracas wa Venezuela,Rocca yagize ati “Tugereranya ko mu gihe nk’icy’iminsi 15 iri imbere, tuzaba twiteguye gutanga imfashanyo. Twizeye ko ku ikubitiro tuzafasha abantu ibihumbi 650”.

Rocca yavuze ko leta ya Venezuela yubahirije ibisabwa ngo iki gikorwa cy’ubutabazi gikorwe.Yongeyeho ko Croix-Rouge izacyenera gushobora gukora akazi kayo “nta kubogama kandi mu bwigenge” ndetse itavangirwa n’uwo ari we wese.

Maduro yishimiye inkunga ivuye mu Bushinwa yageze muri Venezuela ku munsi w’ejo ku wa gatanu, avuga ko ari igitego atsinze Amerika yafatiye ibihano igihugu cye

Nyuma yaho Perezida Maduro yemereye Croix-Rouge gutanga iyo mfashanyo, Juan Guaidó, umukuru w’abatavuga rumwe n’ubutegetsi, yavuze ko leta ya Venezuela “yemeye ko yananiwe, yemera ko hari amakuba y’urusobe acyeneye ubutabazi bwihutirwa”.

Mu kwezi gushize kwa kabiri,Perezida Maduro yifashishije ingabo z’igihugu mu kuburizamo ibikorwa bya Guaidó byo kwinjiza imodoka zitwaye imfashanyo zishyigikiwe na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Maduro yabonaga izo modoka zitwaye imfashanyo nk’igitero cyiyoberanyije cy’Amerika.

Guaidó, unakuriye inteko ishingamategeko ya Venezuela itegekwa n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi, yitangaje nka perezida w’inzibacyuho w’iki gihugu mu kwezi kwa mbere uyu mwaka, ashyigikirwa n’ibihugu birenga 50 ku isi birimo n’Amerika.

Perezida Maduro we aracyashyigikiwe ahanini n’ingabo z’iki gihugu ndetse n’ibihugu birimo Uburusiya n’Ubushinwa.

Ku rubuga nkoranyambaga rwa Twitter, Guaidó yavuze ko itangazo rya Croix-Rouge rijyanye n’imfashanyo ari “intsinzi ikomeye” mu rugamba rw’abatavuga rumwe n’ubutegetsi.

Perezida Maduro ntacyo yari yatangaza ku mugaragaro kuri iyi ngingo, ariko umunyamakuru wa BBC Will Grant avuga ko bishoboka ko azavuga ko ari ingaruka y’intambara y’ubukungu ishyigikiwe n’Amerika.

Amerika yishimiye iryo tangazo rya Croix-Rouge ivuga ko ari “umwanya mwiza” ndetse ko yakwishimira gushyira imwe mu nkunga yayo muri icyo gikorwa cy’ubutabazi bugenewe abaturage ba Venezuela.

Umukuru wa Croix-Rouge, yavuze ko ku ikubitiro uyu muryango ushobora gufasha abantu ibihumbi 650
Maduro yishimiye inkunga ivuye mu Bushinwa yageze muri Venezuela ku munsi w’ejo ku wa Gatanu
Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 30/03/2019
  • Hashize 5 years