Uyu mwaka Ninge ukoze indirimbo ifite amashusho ahenze “Noliva”: Reba amashusho n’amafoto y’indirimbo “Kabiri Gatatu” ya Noliva

  • admin
  • 25/11/2015
  • Hashize 8 years
Image

Umuhanzi Noliva yashyize hanze amashusho y’indirimbo ye nshyashya kuri we yemeza ko ariyo ndirimbo ishobora kuba ihenze mu ndirimbo zakozwe muri uyu mwaka ndetse ikaba ifite amashusho akozwe mu buryo buhanitse ndetse Noliva we akemeza ko ari indirimbo ifite ubushobozi bwo kuba yakinwa ku mateleviziyo mpuzamahanga bitewe n’uburyo ikozemo.

Aganira n’Umunyamakuru wa Muhabura.rw yadutangarije ko impamvu yahisemo gukoresha abazungu bakomoka mu gihugu cy’Ubuyapani mu mashusho y’iyi ndirimbo ari uburyo bwo kuba yayicuruza no mu mahanga hose bitewe n’uburyo iyi ndirimbo ikoze ku buryo buri ku rwego rwo hejuru cyane
Amwe mu mafoto agaragaramu ndirimbo Kabiri Gatatu ya Noliva









Umuhanzi Noliva ubusanzwe ni umuhanzi ukora injyana ya R&B hano mu Rwanda akaba amaze kumenyekana mu ndirimbo zitandukanye nka “Amaniza, maman fifi yakoranye na Bull Dogg ndetse n’izindi zitandukanye kuri ubu uyu muhanzi akaba ari gutegura amashusho y’indirimbo nshya yitwa Inshuti Nziza.

Kanda muri Video wirebere amashusho y’indirimbo Kabiri Gatatu ya Noliva yakorewe muri Dream Record

Yanditswe na Akayezu Snappy/Muhabura.rw

  • admin
  • 25/11/2015
  • Hashize 8 years