Uwiyita Major Callixte Sankara yatawe muri yombi ndetse yagejejwe mu Rwanda
- 30/04/2019
- Hashize 5 years
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Dr Richard Sezibera, yemeje ko ko uwiyita Major Callixte Sankara, umuvugizi w’umutwe wa FLN urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, bu yatawe muri yombi azanwa mu Rwanda akaba agiye gushyikirizwa ubutabera.
Nsabimana Callixte wiyitaga Majoro Sankara wakunze kumvikana ku maradiyo mpuzamahanga no kuri youtube avuga ko we n’abo bakorana bibumbiye mu mitwe bise RNC (Rwanda National Congress) na P5 barimo Kayumba Nyamwasa, Himbara, Rusesabagina n’abandi bamaze gufata parike ya Nyungwe bagasaba ko abakerarugendo bahagarika gusura iyi parike.
Gusa birashoboka ko imvugo ye yo kwigamba ishobora kuba yararangiranye na kiriya gihe kuko magingo aya yamaze gutabwa muri yombi ahita azanwa mu Rwanda akaba agiye gushyikirizwa ubutabera ku byaha acyekwaho yanigambye igihe kitari gito.
Sankara yakunze kumvikana avugira umutwe wa FLN, harimo no kwigamba ibitero mu bice byegereye ishyamba rya Nyungwe.Minisitiri Sezibera yavuze ko Major Sankara azashyikirizwa ubucamanza mu gihe cya vuba.
Mu kiganiro n’Abanyamakuru kuri uyu wa kabiri tariki 30 Mata 2019, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Dr. Richard Sezibera avuze ko ubu u Rwanda rufite Sankara, naho abo bari bafatanyije guhungabanya umutekano w’u Rwanda muri Nyungwe biciwe iyo.
Yagize ati “Uwiyita Majoro Sankara umaze iminsi avuga ko yafashe Nyungwe, yigamba bya bitero byishe abantu za Kitabi n’ahandi, akajya ku maradiyo akabivuga, akavuga ko azakora n’ibindi kuko ibyo bidahagije, akigamba urupfu rw’Abanyarwanda… ku bufatanye n’abandi Major Sankara yagaruwe mu Rwanda, inzego zibishinzwe zikaba ziri bumushyikirize ubucamanza kugirango asobanure ibyo bintu akora.“
Ifatwa ry’uyu mugabo,rije nyuma y’uko Minisitiri Sezibera aheruka kugirana ikiganiro n’abanyamakuru nyuma y’inama n’abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda, Minisitiri Sezibera yavuze ko u Rwanda rwasabye ibihugu by’amahanga gufata no kohereza mu Rwanda abakuru b’imitwe yitwaje intwaro irwanya u Rwanda avuga ko bari mu bihugu byabo.
Mu bo yavuze ko yasabye abahagarariye ibihugu byayo mu Rwanda ko batabwa muri yombi, harimo Kayumba Nyamwasa, David Himbara na Charlotte Mukankusi, batavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda.
Hari hashize ibyumweru humvikana amakuru yuko Major Sankara yatawe muri yombi mu birwa bya Comores akajyanwa mu Rwanda, nubwo umukuru w’ishyaka MRCD – ari ryo rifite umutwe w’inyeshyamba wa FLN – yari aherutse kumvikana ayahakana.
Yanditswe na Habarurema Djamali