Uwinjiye mu Rwanda afite imigambi mibi ayifitiye u Rwanda ntasohoka-Perezida Kagame

  • admin
  • 15/09/2019
  • Hashize 5 years
Image

Perezida Paul Kagame avuga ko ntawakifuza kugirira nabi u Rwanda bikagera n’aho yiheba akarwinjira ngo agire amahirwe arusohoke kuko ingabo z’u Rwanda zifite ubushobozi buhagije bwo gukoresha kugira ngo zishakire umutekano igihugu n’abagituye

Yabitangaje kuri uyu wa Gatandatu tariki 14 Nzeri 2019 ubwo yafunguraga inama ya biro politiki y’Umuryango FPR Inkotanyi, yabereye ku cyicaro cy’uyu muryango i Rusororo mu Karere ka Gasabo.

Umukuru w’igihugu yakomoje kubiherutse kubera mu murenge wa Karambi mu karere ka Nyamasheke aho abantu bitwaje intwaro babarirwa muri 80 bambutse ikiyaga cya Kivu mu ijoro ryo ku cyumweru tariki 18 Werurwe 2019, bagerageza guhungabanya umutekano.

Mu ma saa kumi zo mu rucyerera k’iyo tariki,nibwo uwitwa Tabaro Eliyazari, umukuru w’Umudugudu wa Cyankuba mu Kagari ka Kagarama ndetse na Hakizimana Nathan ni bo babanje gutabaza bakimara kubona abo bagizi ba naba.

Ingabo z’u Rwanda RDF zahise zihagoboka nyuma yo guhabwa amakuru n’abaturage maze abo bagizi banabi bose bahasiga ubuzima.

Agendeye kuri ibyo,Perezida Kagame yavuze ko bamwe bava hanze baje guhinyuza u Rwanda ngo barebe imbaraga zarwo ndetse banafitiye umugambi mubi igihugu, ko bitabagwa amahoro.

Ati “Ariko twari twabararitse turababwira ngo ibyo mutekereza gukora,uwinjiye afite imigambi mibi ayifitiye u Rwanda ntasohoka.Rero bashakaga kuduhinyuza ariko ni mu mbwire uwasohotse!Bamporiki ndabeshya?”

“Mfite umwenda wo kugenderera bariya baturage n’ahandi kubera ko abaturage bo ni imfura banze kubijyamo”.

Akomeza agira ati”…Maze RDF irabatoragura (abanzi) buri wese nta numwe wasohotse,barayee ijoro n’amanywa uwasigaye muzamumbwire.Ariko biriya byari byoroshye n’ibirenze biriya niko byagenda kandi si ngombwa ko tugomba gutanga ubuhamya ku bari hanze cyangwa abafite imigambi mibi ngo tubanze tubereke urugero.

Perezida Kagame yavuze ko RDF ifite ubushobozi,gusa ikabukoresha iyo byabaye ngombwa kugira ngo hakemurwe bimwe mu bibazo birimo n’icyabahungabanya umutekeno.

Ati”RDF ifite ubushobozi ariko itagomba gukoresha ahubwo yakoresha igihe byabaye ngombwa,yaba kuri bariya no kubarenze bariya inshuro zingahe.Ubushobozi ntabwo ari ibikoresho cyangwa iki,ubushobozi ni n’ubushake.Ubushake dufite bushyigikiwe n’ubwo bushobozi bwo kugira ngo dukemure n’icyo kibazo cyahungabanya igihugu cyacu ntibugira uko bungana”.

Yunzemo ati”N’abajya baducokoza duturanye nabo kandi barabizi.Ntabwo ari ngombwa ko twabikoresha kuko bidusubiza inyuma bikatubuza amajyambere twari turimo ariko, byabaye ngombwa kubikemura turabikemura”.

Ntabwo twabahindura ngo babe bazima kurusha uko bari”

Umukuru w’igihugu yagarutse kandi kuri bamwe aherutse guha imbabazi birirwa bavuga byinshi hanze aha,ashimangira ko ntacyo bahindura usibye kuvuga gusa batesha abantu umwanya wo guterimbere.

Ati:“Hari abantu nagiriye imbabazi bari bafunze bazanye intuza…,n’ubu njya mbabona buri hanze aha busakuza,buriya urabwihorera.Bazajye kugwa ahandi ntabwo bangwaho njyewe, bareke no kudutesha umwanya wo gukomeza gutera imbere mu majyambere dukwiriye kuba tugeraho”.

Yakomeje avuga ko mu rwego rwo kureka kubataho umwanya, ari ukubareka bagakomeza kuba uko bakabaye kuko guhinduka kwabo biri kure.

Ati:”Tuzakomeza kubana nabo gutyo tubihorere.Ntabwo twabahindura ngo babe bazima kurusha uko bari, ariko nta nicyo badutwara.Ubwo urabihorera bagahitamo kujyana n’abandi cyangwa se gukomeza uko bameze”.

Inama ya biro politiki ya FPR Inkotanyi ihamagazwa n’Umuyobozi Mukuru w’umuryango, ikitabirwa n’abayobozi b’inzego z’Umuryango kuva ku Ntara kugeza ku Mirenge, abayobozi b’ingaga zigize umuryango, abikorera, abahagarariye abanyarwanda baba mu mahanga n’abandi.






Chief Editor/MUHABURA.RW

  • admin
  • 15/09/2019
  • Hashize 5 years