Uwigishije muri Kaminuza y’u Rwanda uregwa imibonano mpuzabitsina y’agahato yabwiye Urukiko ijambo rikomeye
Dr Christopher Kayumba wigeze kuba Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda ubu ufunze akurikiranyweho ibyaha birimo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, yavuze ko kuba Urukiko rushaka ko aburana atavuye muri Gereza ari ukugira ngo ibye bitamenyekana.
We n’umwuganira mu mategeko babivuze ubwo hari hateganyijwe ko uyu mugabo aburanishwa ariko Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rukavuga ko rukeneye umwanya wo gusuzuma dosiye ye.
Ni iburanisha ryabaye hifashishijwe ikoranabuhanga ry’iya kure, aho Dr Christopher Kayumba yari muri Gereza afungiyemo mu gihe Inteko y’Urukiko yo yari iri ku cyicaro cy’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge.
Ubwo Urukiko rwavugaga ko rukeneye umwanya wo gusuzuma dosiye y’ikirego cy’uregwa, Dr Kayumba na we yavuze ko atiteguye kuburana hifashishijwe ikoranabuhanga kuko ashaka kuburana yibereye mu cyumba cy’Urukiko.
Umucamanza kandi yabwiye impande zombi (Uregwa n’umwunganira ndetse n’Ubushinjacyaha) ko uregwa azaburana tariki 14 Ukwakira 2022, kandi akazaburanishwa atavuye kuri Gereza afungiyemo ya Nyarugenge izwi nka Mageragere mu rwego rwo kumworohereza.
Gusa Dr Christopher n’umunyamategeko we, bavuga ko atari ukuborohereza ahubwo ko ari ukugira ngo ibye bitamenyekana.
Uyu mugabo wahoze ari umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, yafunzwe nyuma gato yuko atangije Umutwe wa Politiki (utaremerwa mu Rwanda) ndetse avuga ko mu gihe kiri imbere uzayobora u Rwanda.
Kayumba ukurikiranyweho gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato umukobwa wari umukozi mu rugo iwe, mu maburanisha atandukanye yagiye yumvikana avuga ko ibi byaha ashinjwa atabikoze ahubwo ko azira kuba ari gukora Politiki ndetse n’uko akunze kugaragaza ibitagenda.
Dr Christopher Kayumba wakundaga no kumvikana mu biganiro asesengura ibijyanye n’ubukungu bw’u Rwanda, yigeze kuvuga ko inguzanyo u Rwanda rwagiye rufata zizarubera umutwaro ku buryo bizagira ingaruka ziremereye ku Banyarwanda.