Uwashaka guhungabanya umutekano wacu ajye atekereza kabiri mbere yo kubijyamo-Perezida Kagame

  • admin
  • 10/05/2019
  • Hashize 6 years
Image

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yavuze ko umuntu wese washaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda yajya abanza agatekereza kabiri mbere yo kubijyamo dore ko akenshi abishoye muri ikigikorwa kibish bidakunze kubagwa neza.

Umukuru w’igihugu ibi yabigarutse kuri uyu wa gatanu tariki 10 Gicurasi 2019 aho yakomereje uruzinduko agirira mu ntara y’Amajyaruguru n’Iburengerazuba mu Karere ka Rubavu, aganira n’abaturage bari bahateraniye bo mu turere twa Rubavu na Rutsiro ndetse n’abaturutse ahandi.

Perezida Kagame yashimiye abaturage ku rukundo bamweretse ubwo bamuhundagazagaho amajwi mu matora aheruka,abasezeranya ko ibyo bamusabye azabishyira mu bikorwa nta kabuza.

Yagize ati “Twaje aha mu kwiyamamaza mu mwaka wa 2017, icyo twashakaga kandi mwarakiduhaye. Ubu rero natwe icyo mwadushakagamo tugomba kukibaha. Icyo mwashakaga ni umutekano, ni amajyambere. Ibyo tugomba kubibaha byanze bikunze.”

Nk’uko bikunze kumvikana ko muri iki gice cy’amajyaruguru n’Iburengerazuba ariho hakunze guca abashaka guhungabanya umutekano w’igihugu baturutse muri Congo,Perezida Kagame yavuze ko umuntu wese ushaka guhungabanya umutekano w’igihugu akwiye kubanza akabitekerezaho.

Ati”Uwashaka guhungabanya umutekano wacu ajye atekereza kabiri mbere yo kubijyamo.Akenshi bihera mu magambo gusa. Barabivuga cyane kurusha uko babikora”.

Yakomeje asaba abaturage kutarangarira abo bashaka guhungabanya umutekano dore ko babiheza mu mvugo,ahubwo ko bakomeza gukora bakiteza imbere.

Ati ”Abantu bareke kurangara,twikorere,twiteze imbere, dukorere hamwe, igihugu cyacu gikomeze kibe intangarugero kuko kimaze kuba intangararugero mu iterambere no mu buryo gitera imbere”.

Icyakora Perezida Kagame yavuze ko byose bizava mu bufatanye bw’abaturage n’abayobozi, buri ruhande rukanoza ibyo rukora.

Ku bibazo yagaragarijwe birimo iby’amavuriro, imihanda, amashanyarazi n’iby’itumanaho, yavuze ko na byo baza kubihagurukira, asobanura ko kuri iyi nshuro kubivuga bidahagije kuko hari ibigarutse kenshi, bikavugwa ariko ntibikorwe.

Ati “Nk’ibyo by’itumanaho ababishinzwe ndaza kubonana na bo, turaza kubitunganya mu buryo bumwe cyangwa ubundi. Turaza kubitunganya cyangwa ababishinzwe ndaza kubatunganya!”

Ibyo bibazo by’itumanaho ngo bituma abaturage cyane cyane abegereye umupaka bakoresha imirongo y’itumanaho yo mu bindi bihugu, bakumva n’amaradiyo yo hakurya y’u Rwanda.

Perezida Kagame yijeje abaturage ko ibyo bamusabye byose guverinoma igiye gukora ibishoboka ngo ibicyemure ariko abasaba ko nabo bagomba gushyiremo akabo bityo iterambere rigakomeza kugerwaho.

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 10/05/2019
  • Hashize 6 years