Uwari Umuyobozi w’umujyi wa Kigali wungirije niwe wahawe kuwuyobora by’agateganyo
- 16/04/2018
- Hashize 7 years
Inama njyanama y’ umugi wa Kigali yateranye ku wa Gatanu yemeje ko Busabizwa Parfait usanzwe ari umuyobozi w’ umujyi wungirije ushinzwe ubukungu n’ iterambere, aba Umuyobozi w’ umugi wa Kigali w’ agateganyo,nyuma y’ uko Nyamulinda Pascal wari Umuyobozi w’ umugi wa Kigali yeguye mu buryo bwatunguye abatari bake.
Nyamulinda wari umaze iminsi 418 atorewe kuyobora umugi wa Kigali amakuru y’ubwegure bwe yamenyekanye ku wa Gatatu tariki 11 Mata 2018, ariko mbere yaho,ku wa Kabiri tariki 10 uyu muyobozi yari yagiye mu kazi nk’ uko bisanzwe. Mu ibaruwa yanditse amenyesha ubuyobozi ko yeguye yavuzemo ko yeguye ku mpamvu ze bwite.
Itegeko riteganya ko iyo meya yeguye Njyanama iba igomba gutegura amatora yo kumusimbuza bitarenze amezi atatu.
Gusa n’ubwo Pascal Nyamulinda yeguye n’ubundi umugi wa Kigali wari umaze amezi atanu udafite Umunyamabanga nshingwabikorwa kuko uwari kuri uyu mwanya ariwe Eng. Didier Sagashya yirukanywe mu kwezi k’Ugushyingo umwaka ushize wa 2017 ashinjwa imyitwarire idahwitse mu kazi ndetse no kutubaha.
Kubyerekeranye n’uko umujyi wa Kigali ufite icyuho mu buyobozi,Anastase Rutabingwa Perezida wa Njyanama y’ umugi wa Kigali avuga ko babizi ko icyuho cy’Umunyamabanga nshingwabikorwa gihari gusa avuga ko barimo gushaka umusimbura dore ko uyu mwanya wo udatorerwa ahubwo apiganirwa binyuze mu gukora ikizamini cy’ akazi,anamara impungenge abafite ubwoba ko hari imirimo ishobora gupfa kubera ko hari imyanya ibiri idafite abayobozi.
Rutabingwa Perezida yagize ati “Nta cyuho kiri mu buyobozi kuko dufite ba visi meya babiri, n’ umuyobozi w’ akarere w’ agateganyo mu gihe dutegereje gutora undi. Ku ruhande rwa tekinike dufite abatekinisiye bakora mu biro by’ umunyamabanga nshingwabikorwa”.
Kuri ubu umujyi wa Kigali ufite ibyo ugomba gushyira mu bikorwa byihutirwa harimo gushyira mu bikorwa igishushanyo mbonera cy’ umugi, kwagura imihanda mu rwego rwo kugabanya ubucukike bw’ amamodoka ndetse no kongera ibikorwa remezo bikibura.
Yanditswe na Habarurema Djamali