Kuri uyu wa 14 Gicurasi 2018,Musabimana Odette wari Umuyobozi w’Urwunge rw’Amashuri rwa Rega ADEPR mu Murenge wa Jenda, yatorewe kuyobora Akarere ka Nyabihu.
Musabimana wari usanzwe ari umujyanama muri Njyanama y’Akarere ka Nyabihu yatowe nk’umuyobozi w’inzibacyuho afite amajwi 21 kuri 22 angana na 95.5% y’abatoye. Uyu mwanya yari awuhanganiye na Ntirugirimbabazi Jean Marie Vianney ukuriye Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda (PSF) wagize amajwi 4.5 %.
Musabimana yasimbuye Uwanzwenuwe Théoneste uheruka kwegura ku mirimo ye ku mpamvu ‘bwite’
Akarere ka Nyabihu kari kamaze igihe nta Komite Nyobozi gafite kuko abayigize bose beguye mu bihe bitandukanye guhera muri Werurwe 2018.
Chief Editor