Uwamamaye muri filimi ya Titanic Leonardo DiCaprio yashinjijwe gutwika ishyamba rya Amazon

  • admin
  • 02/12/2019
  • Hashize 4 years

Perezida Jair Bolsonaro wa Brazil ashinja umukinnyi wa filime z’i Hollywood muri Amerika zirimo na filimi yakunzwe cyane ku isi Titanic,Leonardo DiCaprio, gutanga amafaranga yo gutwika ishyamba rya Amazon.

Perezida Bolsonaro ibi yabivugiye imbere y’abamushyigikiye mu mperera z’ukwezi dusoje ku wa Gatanu tariki 28 Ukwakira 2019 ubwo bari bari imbere y’ingoro y’umukuru w’igihugu.

Abantu benshi bamaze gutabwa muri yombi, mu gihe hakomeje kuvugwa ibirego bitavugwaho rumwe kandi bidafite gihamya by’uko iyo miriro yakijwe hagamijwe kubona imfashanyo.

DiCaprio w’imyaka 45 y’amavuko wasezeranyije gutanga imfashanyo ya miliyoni eshanu z’amadolari y’Amerika agenewe Amazon, yahakanye ibyo bivugwa na Bolsonaro.

Ibyo birego bishya bigaragara nk’ibyaturutse ku itabwa muri yombi ry’abazimya inkongi b’abakorerabushake bo muri leta ya Pará mu majyaruguru y’igihugu.

Baregwa kuba ari bo batangije iyo nkongi ngo babone inkunga z’imiryango itegamiye kuri leta.

JPEG - 187.7 kb
Amazon ni ryo shyamba ry’inzitane rya mbere mu bunini ku isi, rikaba n’ikigega cy’ingenzi cy’umwuka wa ’carbon’

Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu, imiryango itegamiye kuri leta ndetse n’abanenga leta ya Brazil, bavuga ko igikorwa cya polisi kibibasira gishingiye ku mpamvu za politiki.

Leonardo DiCaprio yahakanye ibyo yavuzweho na Perezida wa Brazil

Bavuga kandi ko ari ukugerageza kwibasira imiryango irengera ibidukikije.

Imiriro yatwitse ibice by’iryo shyamba mu kwezi kwa munani yatumye ku isi haba guhangayikira iryo shyamba rifatwa nk’ibihaha by’umubumbe w’isi.

Perezida yavuze iki? DiCaprio yasubije iki?

CNN dukesha iyi nkuru yatangaje ko icyo kirego gishya yakivugiye mu magambo make ku wa Gatanu yavugiye imbere y’abamushyigikiye mu nyubako abamo ya perezida.

Ati: “Uyu [witwa] Leonardo DiCaprio ni umuntu mwiza, si byo? Utanga amafaranga yo gutwika Amazon”.

Gusa nta gihamya yatanze kandi nta bindi birenzeho yavuze, nubwo ayo magambo ye asa nk’ayunga mu byo yavugiye ku rubuga rwa internet mu buryo bwa ’webcast’ ku munsi wabanje wo ku wa kane.

Kuri uwo kane yagarutse ku muryango urengera ibidukikije witwa World Wildlife Fund (WWF) n’ibirego, wahakanye, ko warishye amafoto yafashwe n’abazimya inkongi batawe muri yombi, kuri ubu bamaze kurekurwa.

Bolsonaro avuga ko Amazon yatwitswe n’abashaka gusebya ubutegetsi bwe

Bolsonaro yagize ati: “Rero uwo muryango utegamiye kuri leta wabigenje gute? Ni iki cyoroshye cyane gukora? Gutwika ishyamba. Gufata amafoto, gukora videwo”.

Akomeza agira ati “WWF ikora ubukangurambaga burwanya Brazil, ihamagara Leonardo DiCaprio, ayiha imfashanyo y’amadolari 50,000″.

Yongeyeho ati: “Igice kimwe cyayo cyahawe abantu bari barimo gukongeza iyo miriro. Leonardo DiCaprio, urimo gutera inkunga umuriro wo muri Amazon, [kandi] ibyo ntacyo bizamara”.

JPEG - 80.3 kb
Perezida Bolsonaro nubwo yashyize mu majwi Leonardo DiCaprio ko ariwe uri inyuma y’itwikwa ry’Amazone gusa nta gihamya yatanze

Nyuma y’aho ku bukeye bwaho ku wa Gatandatu uyu mukinnyi wa za filime akaba n’impirimbanyi yo kurengera ibidukikije, DiCaprio,yasohoye itangazo ku bukeye bwaho kuwa Gatatndatu agira ati:”Nubwo mu by’ukuri ikwiye gufashwa, ntabwo twateye inkunga imiryango kuri ubu iri kwibasirwa”.

Rikomeza rigira riti “Ejo hazaza h’izi nsobe z’ibinyabuzima ndasimburwa hari mu kaga kandi ntewe ishema no kuba mu matsinda azirinda”.

Yashimagije abaturage ba Brazil bari gukora ngo barengere umurage wabo karemano kandi ushingiye ku muco.

Umuryango WWF na wo wavuze ko nta mfashanyo wigeze uhabwa n’uwo mukinnyi wa za filime, unafite ikigo Leonardo DiCaprio Foundation kibanda ku mishinga yo kurengera ibidukikije.

Abatavuga rumwe na Perezida Bolsonaro basuzuguye ikirego cye

Senateri Randolfe Rodrigues yatangaje ubutumwa ku rubuga rwa Twitter ati: “Mbega kwanduranya.Perezida wacu utagira icyo yitaho kandi udashoboye, wagize uruhare mu kwangiza ibidukikije kutari kwarigeze kubaho mbere, ari kubyegeka kuri DiCaprio, aho kuba ubutegetsi bwe bwite budashobora gutera n’intambwe imwe butagize icyo busenya”.

Mu gihe cy’ibyumweru byinshi mu kwezi kwa munani, imiriro yatwitse ibice bimwe by’ishyamba rya Amazon ku kigero kitari cyarigeze kibonwa mu myaka ishize, bituma amahanga ahangayikira iryo shyamba rifatwa nk’ibihaha by’isi.

Amazon ni ryo shyamba ry’inzitane rya mbere mu bunini ku isi, rikaba n’ikigega cy’ingenzi cy’umwuka wa ’carbon’ ugabanya ikigero cy’ubushyuhe bw’isi.

Muri uko kwezi kwa munani, habaye imiriro ibarirwa mu bihumbi yatangijwe n’abantu ku giti cyabo, iruta hafi inshuro eshatu imiririo 30,901 yakongejwe mu kwezi nk’uko ko mu mwaka ushize.


JPEG - 85.8 kb
Ahabanza (ibumoso) ni igihe yakinaga muri Titanic naho iburyo niko ameze muri iki gihe

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 02/12/2019
  • Hashize 4 years