Uwahoze ari umwami w’Ububiligi yemeye ko ari we se w’umwana yabyaye ku ruhande nyuma y’igihe kirekire

  • admin
  • 28/01/2020
  • Hashize 4 years

Uwahoze ari umwami w’Ububiligi Albert II yemeye ko ari we se w’umwana – kuri ubu ni umugore – yabyaye ku ruhande ku mugore utari uw’isezerano.

Yabyemeye nyuma yaho ategetswe gutanga ibizamini by’uturemangingo ndangasano – DNA – byagaragaje ko koko ari we se.

Uwo wahoze ari umwami yari amaze imyaka irenga 10 yamagana ibyavugwaga ko ari se w’uwo munyabugeni Delphine Boël w’imyaka 51 y’amavuko.

Yatakaje ubudahangarwa bwe bwo kutaburanishwa nyuma yo kuva ku ngoma mu mwaka wa 2013 kubera uburwayi.

Uwunganira mu mategeko Madamu Boël yavuze ko uko kwemera umwana k’umwami kwatumye umukiliya we “aruhuka ku mutima”.

Mu itangazo basohoye ejo ku wa mbere, abunganira mu mategeko uwo wahoze ari umwami bavuze ko “yamenye ibyavuye mu bizamini bya DNA…”

Bongeyeho ko “[kandi] imyanzuro igendeye ku buhanga bwa siyansi igaragaza ko ari we se wa Madamu Delphine Boël”.

Abo bunganizi b’uwahoze ari umwami kuri ubu ufite imyaka 85 y’amavuko bari barafashe icyemezo cyo guhagarika kuburana muri urwo rubanza, rwari rwarakomeje gutseta ibirenge kuva mu mwaka wa 2013.

Bavuze ko ubu uyu wahoze ari umwami “yemeye Delphine Boël nk’umwana we wa kane”.

Marc Uyttendaele, umwunganizi mu mategeko wa Madamu Boël, yabwiye televiziyo RTL ko “ubuzima [bw’uwo yunganira] bwabaye ubw’ibibazo igihe kirekire kubera uku gukomeza gushaka kumenya se”.

Yongeyeho ati: “Yari afite se wamubyaye wamwihakanaga n’ubugome ubwo uru rubanza [rwo gushaka kumenya se] rwatangiraga ku mugaragararo”.

Yongeyeho kandi ko uwo yunganira mu mategeko yari yarahisemo kugana inkiko “mu kurinda ko abana be bakomeza kugirwaho ingaruka n’uyu mutwaro”.

Mu kwezi kwa gatanu k’umwaka ushize, urukiko rw’ubujurire rw’i Buruseli mu murwa mukuru w’Ububiligi rwari rwafatiye ingamba uyu wahoze ari umwami.

Icyo gihe rwategetse ko akwiye guhanishwa gucibwa ama-euro 5000 (arenga miliyoni eshanu mu mafaranga y’u Rwanda) buri munsi kubera kwanga gutanga ibizamini bya DNA.

Niyomugabo Albert Muhabura.rw

  • admin
  • 28/01/2020
  • Hashize 4 years