Uwacu Julienne: Impinduka mu mikino binyuze muri minisiteri y’umuco na siporo
- 17/09/2015
- Hashize 9 years
Ibi uyu muyobozi yabitangaje ubwo yakiraga uwahoze ari umukinnyi ukomeye ku rwego mpuzamahanga, Luis García wahoze ari umukinnyi wa Liverpool na FC Barcelone wamaze kugera i Kigali.
Minisiriti Uwacu avuga ko uyu mugabo yaje mu Rwanda ku butumire bwa leta y’u Rwanda mu rwego rwo gushyigikira impano abana b’u Rwanda bafite mu mupira w’amaguru. Luis García akaba azafasha abanyarwanda gushinga ishuri ry’umupira w’amaguru rizajya rizamurirwamo abo bana bakiri bato. Uwacu yagize ati: “turashaka gufatanya n’abakinnyi b’abastari mu kuzamura abana bakiri bato kandi tuziko bizatanga umusaruro kuko bazakura baharanira kugira aho bagera.” García nawe yatangaje ko hari ibyo aje kureba mu Rwanda by’umwihariko ku mpano ziri mu gihugu kuko ngo hari uko bamubwiye mbere y’uko aza.
Aba bakinnyi b’ibyamamare ngo hari ibyo bateganya gukora mu Rwanda ariko na none ngo hari ubufasha bazahabwa. Yagize ati: “abazashinga izo akademi zizaba mu Rwanda bafite ibyo bazakorana na FERWAFA ariko no ku ruhande rwa guverinoma dufite ibyo tuzafatanya nabo kugirango abana bazamuke uko bikwiye.” Luis Garcia uri mu mushina mu Rwanda. Abinyujije mu kigega cye giteza imbere umupira w’amaguru, Rayco Garcia Foundation, nyuma yo kuva i Kigali, azanerekeza muri Uganda, aho azahura na Perezida Museveni, bakaganira ku buryo ubukerarugendo bw’iki gihugu bwatezwa imbere, binyuze muri siporo.
Luis García yabwiye Daily Monitor ko yishimiye gusura ibi bihugu, agahura n’abantu baho. Luis García, yakinnye mu makipe nka Atletico Madrid, FC Barcelone, ndetse na Liverpool.Yarahagaritse gukina umupira w’amaguru mu mwaka ushize wa 2014. Si uyu mukinnyi gusa wabaye icyamamare mu mupira w’amaguru, umaze gusura u Rwanda, kuko na Quinton Fortune, umunya Afurika y’Epfo wakinnye muri Manchester United nawe yararusuye.
Yanditswe na Shyaka Concorde/Muhabura.rw