Uwabaye miss w’u Rwanda 2012 yambitswe impeta y’urukundo asuka amarira(REBA AMAFOTO)

  • admin
  • 01/03/2018
  • Hashize 6 years
Image

Miss Mutesi Aurore yambitswe impeta y’urukundo n’umusore bakundana

Mutesi Aurore wabaye Nyampinga w’u Rwanda mu 2012 yambitswe impeta y’urukundo na Egide Mbabazi bamaze igihe kirekire bakundana amusaba kumubera umugore bakinjira mu buzima bazabanamo akaramata.

Mu mpera z’umwaka wa 2014 byatangiye kuvugwa ko Miss Mutesi Aurore ari mu rukundo na Mbabazi Egide, ntibigeze babihakana cyangwa ngo bihishire dore ko kenshi wasangaga amafoto yabo ku mbuga nkoranyambaga ndetse banabwirana amagambo meza y’urukundo.

Umuvandimwe wa Miss Mutesi Aurore abinyujije kuri Instagram [@gracekamu] yahishuye ibihe by’umunezero w’ikirenga uyu Nyampinga yagize ubwo yambikwaga impeta na Mbabazi Egide bitegura ku rushinga mu mafoto n’amashusho aherekejwe n’amagambo ashimangira ko yishimiye urugendo bagiye kwinjiramo.

Yagize ati “Ibyishimo ni ukubona murumuna wanjye yishimye nk’uku. Ku bw’urugendo rushya mwembi mutangiye, Imana yonyine niyo yabasha kugera ku mutima wanjye ngo imenye ibyiyumviro mbafiteho.”

Mbabazi Egide yambikiye impeta Miss Mutesi Aurore muri Pariki ya Grand Canyon iherereye i Las Vegas muri Leta ya Nevada muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika nubwo bo ubwabo bataragira icyo batangaza kuri aya makuru.

Uyu mukunzi wa Mutesi Aurore, aherutse kuza mu Rwanda mu ntangiriro z’uyu mwaka muri gahunda zitandukanye zirimo gusura inshuti n’imiryango ndetse yagaragaye mu gitaramo cya Kayirebwa na Kidum


Uwabaye miss w’u Rwanda 2012 yanbitswe impeta y’urukundo asuka amarira










Chief editor

  • admin
  • 01/03/2018
  • Hashize 6 years