USA:Umugabo yarashe urufaya rw’amasasu mu bantu yica 20 abandi 26 barakomereka

  • admin
  • 04/08/2019
  • Hashize 5 years

Kuri uyu wa Gatandatu mugabo witwaje intwaro yarashe abantu bari bari mu iduka rya Walmart, mu mujyi wa El Paso muri Leta ya Texas, yica abantu 20 abandi 26 barakomereka.

Uwo mugabo yinjiye mu iduka ubwo abantu bari bari guhaha atangira kurasa atarobanura.Gusa nyuma yaje guhita yishyikiriza polisi.

Abayobozi batangaje ko uwo mugabo warashe afite imyaka 21, akaba aturuka mu mujyi wa Allen wo muri Texas, mu birometero bisaga 1000 uvuye mu mujyi wa El Paso.

Reuters yatangaje ko abayobozi bavuze ko iperereza rikomeje ngo bamenye icyateye uwo musore kurasa abantu bene ako kagene.

Guverineri wa Texas, Greg Abbort yabwiye abanyamakuru ko icyo cyaha bazagihana bihanukiriye.

Ntabwo uko ubwicanyi bwakozwe byatangajwe ariko amashusho yashyizwe hanze agaragaza abarashwe baryamye hasi haba imbere n’inyuma mu iduka.

Polisi yo muri El Paso yageze aho icyaha cyabereye hashize iminota itandatu kibaye, izenguruka umwicanyi kugeza ubwo yitangaga akamanika amaboko.

Abinyujije kuri Twitter, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump yavuze ko ari igikorwa cy’ubugwari kandi ko nta mbabazi zigomba guhabwa umuntu wishe inzirakarengane.

Ni ubwicanyi bukomeye bubaye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika nyuma y’iminsi itandatu gusa ingimbi yishe abandi bantu batatu ibarasiye mu imurika ry’ibiryo muri California y’Amajyaruguru.

Uku kumisha amasasu mu bantu kubaye ukwa munani guhitanye abantu benshi mu mateka ya Amerika kuva 1984 ubwo habaga irasa ry’abantu hagapfa abagera kuri 21 abandi bagakomereka muri California.

Niyomugabo Albert/MUHABURA.RW

  • admin
  • 04/08/2019
  • Hashize 5 years