USA:Rurageretse hagati ya Perezida Trump na televiziyo ya CNN

  • admin
  • 20/11/2018
  • Hashize 6 years
Image

Mu cyumweru gishize Perezidansi y’Amerika yatsinzwe urubanza yaburanaga na televiziyo ya CNN, itegekwa gusubiza umunyamakuru Jim Acosta uburenganzira bwo gutara amakuru.

Kuri ubu bivugwa ko perezidansi y’Amerika yaba iri gucura umugambi wo kuzongera kwambura uburenganzira uwo munyamakuru mu gihe buzaba bugeze igihe cyo kuvugururwa. Televiziyo ya CNN ivuga ko uyu mugambi wa leta ya Trump ukomeje kubangamira ubwisanzure bw’itangazamakuru.

Ubwo Jim Acosta yabazaga ibibazo Perezida Trump akanga kubisubiza, ahubwo akamwuka inabi, Jim Acosta yahise yamburwa uburenganzira bwo kongera kwinjira muri perezidansi y’Amerika.

Mu bibazo uyu munyamakuru Jim Acosta yabajije Perezida Trump bikamutera intimba bigeze aho ni uko yamubajije impamvu yakoresheje imvugo ibiba inzangano ku bimukira bava muri Amerika yo hagati baza muri Amerika, akayikoresha mu nyungu ze bwite za politiki. Yakomeje amubaza icyo atekereza ku iperereza rimukorwaho n’umushinjacyaha Robert Mueller. Gusa, Perezida Trump yamusubije amutombokera anategeka ko yamburwa mikoro.

Perezida Trump yavuze ko ubutaha nihagira umunyamakuru wongera kumubaza ibibazo nk’ibyo azisohokera mu cyumba akabasigamo akigendera, maze akazaba areba icyo abanyamakuru bazavuga. Gusa perezida Trump avuga ko nta muntu n’umwe kuri iyi si wamurusha kubahiriza ubwisanzure bw’itangazamakuru.

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 20/11/2018
  • Hashize 6 years