USA:Mu gihe kitarenze umunsi umwe gusa, undi mutegetsi ukomeye nawe yasezeye ku mirimo ye

  • admin
  • 23/12/2018
  • Hashize 5 years

Intumwa idasanzwe ya Amerika mu ihuriro ryiyemeje kurwanya umutwe w’iterabwoba wiyitirira Leta ya Kiyisilamu, Brett McGurk, yasazeye ku mirimo ye kandi bikaba bije nyuma gato y’aho minisitiri w’ingabo Jim Mattis amaze gusezera ku mirimo ye.

Umutegetsi muri minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Amerika utashatse ko amazina ye atangazwa yabwiye ibiro ntaramakuru by’Abafaransa, AFP ducyesha iyi nkuru, ko ibaruwa y’ugusezera ya Brett McGurk yabagezeho ku wa Gatanu tariki 21 Ukuboza 2018.

Muri iyo baruwa nk’uko AFP ikomeza ibitangaza, ngo Brett McGurk yemeje ko azasohoka muri iyi Leta ku itariki ya 31 uku kwezi.

Ibitangazamakuru byo muri Amerika byatangaje ko McGurk yari yavuze ko azasezera muri Gashyantare umwaka utaha wa 2019 none ahisemo kubikora mbere y’iyo tariki bitewe n’umwanzuro wa Perezida DonaldTrump yo kuvana abasirikare ba Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Siriya.

Ku wa Kane tariki 20 Ukuboza,Perezida Trump abicishije ku rubuga rwe rwa Twitter yigambye avuga ko igihugu cye cyatsinze urugamba rwo kurwanya umutwe, ISIS, kuri ubwo abasikare ba Amerika bari muri Siriya mu gikorwa cyo kurwanya uwo mutwe bategekwa gutaha.

Nyuma y’ayo magambo ya Trump minisitiri w’ingabo Jim Mattis yahise yahise atangaza ko yeguye ku munsi wakurikiye wo kuwa Gatanu.

Ibihugu by’Ubufaransa, Ubwongereza n’Ubudage biri mu ihuriro ryiyemeje guhagarika umutwe w’iterabwoba wiyitirira Leta ya Kiyisilamu byo bivuga ko intambara igikomeye kandi ko nubwo Amerika yabisigira urugamba abasirikare babyo bategetswe kuguma muri Siriya kugeza urugamba rusojwe uwo mutwe ucitse burundu muri kariya gace.

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 23/12/2018
  • Hashize 5 years