USA:Indege y’intambara F-16 yakoze impanuka igwa mu nzu y’ububiko

  • admin
  • 18/05/2019
  • Hashize 5 years

Indege y’intambara F-16 yamanutse igwa mu nzu y’ububiko hafi y’ibirindiro by’abasirikare hafi y’umujyi wa Los Angeles, muri Leza Zunze ubumwe za Amerika, umuderevu n’abakozi bayo bakaba bakomeretse byoroshye.

Umuderevu yayimanuye itarangirika cyane, kandi n’umuriro wadutse bahise bawuzimya vuba vuba.

Igisirikare kirwanira mu kirere cya Amerika cyatangaje ko abantu batanu bakomeretse, ariko ntibatangaza niba iyo ndege yarimo intwaro.

Umwe mu bakozi bo muri iyo nyubako Jeff Schoffstall yashoboye gufata ifoto nyuma y’uko iyo ndege imanukiye ayikwiragiza ku rubuga rwa Facebook.

Iyo mpanuka yabaye ninjoro hafi saa sita z’ijoro (amasaha yo mu Burundi no mu Rwanda) inyuma y’ikigo cya gisirikare kirwanira mu kirere kitwa March Air Reserve Base kiri ahitwa Perris, ni mu ntara ya California.

Baldur Castro umwe mu bakozi yabwiye televiziyo ya CBS ducyesha iyi nkuru ko umukozi umwe yakubiswe hasi n’iyo ndege.

Imihanda yose yinjira ahari iyo nyubako yafunzwe mu gihe abashinzwe gukurikirana ibyuma bishobora kubangamira ubuzima bw’abantu bagikora iperereza ku bisigazwa by’iyo ndege.

Ishami ry’ingabo zirwanira mu kirere ritangaza ko iyo ndege yari ahitwa Sioux Falls, muri Dakota y’amajyepfo, ikaba yamanutse iri mu myitozo.

Niyomugabo Albert/MUHABURA.RW

  • admin
  • 18/05/2019
  • Hashize 5 years