USA:Indege yakoze impanuka abantu icumi bahasiga ubuzima

  • admin
  • 01/07/2019
  • Hashize 5 years

Mu gace ka Texas muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika Indege nto yo mu bwoko bwa BE-350 King Air, yakoze impanuka ku kibuga k’indege ubwo yari ihagurutse abantu 10 bari bayirimo bahasiga ubuzima.

Clay Jenkins, umucamanza wo mu gace ka Dallas, yanditse ku rubuga rwa Twitter ko yageze aho impanuka yabereye bakamubwira uko byagenze.

Abaguye muri iyi mpanuka bose ntibaratangazwa imyirondoro, gusa uyu mucamanza avuga ko abayobozi bamubwiye ko bahise bamenyesha imiryango yabo.

Aljazeera yatangaje ko iyo ndege nto yakoze impanuka ubwo yari igeze hejuru y’inyubako iri ku kibuga cy’indege.

Bruce Landsberg, umuyobozi wungirije mu kigo gishizwe ubwikorezi yavuze ko iyi ndege yavaga ahitwa Addison igana ahitwa St Petersburg muri Florida.

Iyo ndege yari irimo abakozi bayo babiri n’abagenzi umunani. Kugeza ubu imyirondoro y’abapfuye ntiramenyekana.

Jennifer Rodi ushinzwe iperereza muri iki kigo yavuze ko iyi ndege yagonze iyi nzu iri ku kibuga cy’indege.

David Snell wabonye iyi mpanuka iba yagize ati “Iyi ndege igihaguruka wabonaga isa nk’itangiye gucika imbaraga, ntabwo namenye niba byari ku bushake cyangwa bitari byo, ariko ubwo yari itangiye guhengama nibwo nabonye ko itashoboraga kuzamuka.”

Nyuma y’iyi mpanuka hagaragaye umwotsi mwinshi uzamuka hejuru y’iyi nyubako, abashinzwe kuzimya inkongi barahagoboka.

Hari abantu, batatangajwe imyirondoro, babwiye televiziyo CBS ko iyi ndege yagize ikibazo cya moteri, gusa aya makuru ntaremezwa n’ababishinzwe. Iperereza rikaba rikomeje.

Niyomugabo Albert/MUHABURA.RW

  • admin
  • 01/07/2019
  • Hashize 5 years