USA:Depite Ilhan Omar yavuze ko Perezida Trump agomba kweguzwa

  • admin
  • 17/09/2019
  • Hashize 5 years

Ilhan Omar umudepite uhagarariye leta ya Minnesota muri Amerika avuga ko ari ikibazo cy’igihe gusa naho kweguza Perezida Trump byo bigomba kubaho.

Ubushakashatsi buheruka kwerekana ko abanyamerika 6 ku 10 batekereza ko perezida wabo adakwiye kweguzwa.

Madamu Omar we avuga ko ari ikibazo cy’igihe bizabera gusa naho ubundi Trump agomba kweguzwa, nubwo bwose bizakorwa ku bushake bw’abaturage.

Mu kiganiro yahaye CNN mu ijoro ry’ejo kuwa mbere, uyu mugore wavukiye i Mogadishu usanzwe atumvikana na Bwana Trump, yavuze ko na Perezida Richard Nixon ajya kweguzwa ari uku byari bimeze.

Yavuze ko ku gihe cya Nixon abaturage benshi batari babishyigikiye, ati:” Abaturage ubu yenda koko ntibabyemera ariko uko iperereza rigaragaza amakuru bazagenda bahindura uruhande”.

Madamu Omar avuga ko bikwiye ko abanyamerika bahabwa amakuru ku “byaha n’imyitwarire mibi” bya perezida mu gihe yari muri uyu mwanya kugira ngo bumve impamvu akwiye kweguzwa.

Mu cyumweru gishize, akanama k’ubutabera muri Amerika kafashe umwanzuro wo gutangiza iperereza ku bishinjwa Bwana Trump,

Ibi byafashwe nk’ikimenyetso cyo gutangira inzira yo kumweguza.

Uyu munsi haratangira kumvwa mu ruhame Corey Lewandowski wari ushinzwe ibikorwa byo kwiyamamaza bya Bwana Trump.

Byitezwe ko bimwe mu bizavugirwa muri iri perereza bishobora kugaragaza ibyaha byakozwe na Bwana Trump bikaganisha ku kweguzwa.

  • admin
  • 17/09/2019
  • Hashize 5 years