USA: Uwarashe abanyamakuru babiri nawe yamaze gupfa

  • admin
  • 27/08/2015
  • Hashize 9 years
Image

Mu gitondo cyo uwa gatatu tariki ya 26 kanama nibwo abanyamakuru babriri bakora kuri Televiziyo ya WDBJ7 ya hariya muru Leta ya Virginia ho mugihugu cya Leta zunze ubumwe za America , aba banyamakuru bakaba bararashwe bari gukora ikiganiro ako kanya(Live) .




Imana Ibakire

Nyuma y’uko bimenyekanye ko uwaba yarishe aba banyamakuru Alison Parker wari ushinzwe gufotora hamwe na Adam Ward, uwarashe aba banyamakuru akaba yamenyekanye cyane ko ari umwe mubahoze bakorera iyi televiziyo ya WDBJ7 witwaga Vester Lee Flanagan w’imyaka 41 y’amavuko gusa ubwo police yageragezaga gushakisha uyu muntu bamugezeho yamaze kwirasa nk’uko police ya hariya muri Virginia yabitangaje mu nama yahuje abanyakuru ejo mumasaha y’ikigoroba.




Isi yose yababajwe n’izi nzira karengane

Nk’uko umuyobozi w’iyi televiziyo Jeff Marks yabitangarije BBC yavuzeko uyu mugabo wahitanye aba banyamakuru nawe yari asanzwe ari umukozi w’iyi televiziyo gusa akaza kwirukanwa mumyaka yashize kubw’amakosa yakunze kumugaragara ho harimo nk’irondaruhu, ivangura ndetse no kubiba amacakubiri mu bakozi bagenzi be.


Bamwe mu banyamakuru bakoranaga n’abishwe bakomeza bavuga ko aba banyamakuru uko ari babiri, Parker na Ward nta kibazo bari bafitanye n’abakozi bakorana ahubwo bari inshuti cyane nk’uko umuyobozi wa WDBJ7 Jeff Marks yakomeje atangaza.

reba hano video igaragaza akarengane aba banyamakuru bahuye nako

Watch the latest video at video.foxnews.com

By Akayezu Snappy

  • admin
  • 27/08/2015
  • Hashize 9 years