USA: Trump Yasabye abambasaderi bashyizweho na Obama kwegura mbere y’uko arahira

  • admin
  • 07/01/2017
  • Hashize 7 years

Nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru ”The independent”, ngo n’ubwo ataratangira imirimo yatorewe, Perezida Real Donard Trump, ngo amategeko yamaze gutangira kuyatanga.

Perezida Trump yasabye abasazwe baratorewe guhagararira Amerika mu bindi bihugu bashyizweho na Perezida Barack Obama ko baba basezeye ku bw’ambasaderi mbere y’uko Donard Trump arahirira ku yobora Amerika, hakaba hitezwe ko, azarahirira kuyobora Amerika muri uku kwezi kwa mutarama turimo ku’itariki ya 20 uy’umwaka .

Ikinyamakuru ”The independent” Gikomeza gitangazako ngo nkuko bisanzwe bimeze, umukuru w’igihugu niwe asanzwe wigenera abamuhagararira mu bindi bihugu”ambassadeurs” ngo mu gihe hatowe umukuru w’igihugu mushyashya, hateganywa igihe gito bakora mbere y’uko basimburwa n’abo umuperezida mu shyashya agena atangiye kuyobora igihugu, icyo gihe ki kaba gitangwa kugira ngo igikorwa cy’uzahagararira igihugu kizagende neza.

ikindi Mwamenya n’uko kugeza ubu , Perezida mushyashya ugiye kurahira vubaha bwana Real Donard Trump amaze kugena abambassadeurs babiri gusa umwe akaba azahagararira Amerika mu gihugu cya Israël, witwa David Friedman hamwe n’uwuzahagararira Amerika mu Bushinwa witwa Iowa uzwi kw’izina rya Terry Branstad.

Perezida Trump 2017

Yanditswe na Niyomugabo Robert/Muhabura.rw

  • admin
  • 07/01/2017
  • Hashize 7 years