USA: Perezida Joe R. Biden yatangaje abazamuhagararira mu Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi

  • Ruhumuriza Richard
  • 04/04/2024
  • Hashize 9 months
Image

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA) Joe R. Biden intumwa zizamuhagararira mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, uteganyiujwe ku ya 7 Mata 2024.

Iryo tsinda rizamuhagararira rizaba riyobowe na William Jefferson Clinton wabaye Perezida wa 42 wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Ibiro bya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (White House) byatangaje ko Clinton  azaba ari kumwe n’itsinda rigari ririmo; Ambasaderi w’Amerika mu Rwanda, Eric Kneedler, Umunyamabanga wa Leta wungirije ushinzwe Afurika, Mary Catherine Phee,  Uwungirije Perezida akaba Umuyobozi Mukuru ushinzwe amategeko unayoboye akanama  gashinzwe umutekano muri  White House Casey Redmon, ndetse na Dr Monde Muyangwa, Umuyobozi wungirije w’Afurika mu Kigo cy’Amerika gishinzwe Iterambere Mpuzamahanga (USAID).

U Rwanda n’Isi yose biteguye kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Uyu mwaka ukaba ufite  insanganyamatsiko igira iti: “Kwibuka Twiyubaka”.

Icyumweru cy’icyunamo ku rwego rw’Igihugu, kizatangirizwa ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali kuwa 7 Mata 2024. Kuri uru Rwibutso hazacanirwa Urumuri rw’Icyizere ndetse abanyacyubahiro batandukanye bashyire indabo ahashyinguwe imibiri y’inzirakarengane zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ubusanzwe kuri uyu munsi urwo rwibutso ruba rufunzwe ku bindi bikorwa bisanzwe byo ku rusura.

Umuhango wo kwibuka uzakomereza muri BK Arena ari na ho hazabera Umugoroba wo Kwibuka.

Ibi bikorwa bikaba bizanyuzwa kuri Radiyo na Televiziyo by’Igihugu.

Mu Turere, icyumweru cy’icyunamo kizatangirizwa ku rwibutso rw’Akarere cyangwa ku rundi rwibutso ruzagenwa n’Akarere.

Mu Midugudu yose hazaba igikorwa cyo kwibuka kizarangwa no gutanga ibiganiro ndetse  no gukurikira ubutumwa bw’umunsi.

  • Ruhumuriza Richard
  • 04/04/2024
  • Hashize 9 months