USA ivuga ko ibibazo by’intambara n’imvururu ziri mu Burundi gikwiye kubazwa Perezida Museveni

  • admin
  • 13/12/2015
  • Hashize 8 years

Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zivuga ko ibibazo by’intambara n’imvururu ziri mu Burundi gikwiye kubazwa Perezida Museveni wari wagizwe umuhuza mu karere k’ibihugu bya Afurika y’Uburasirazuba.

Amerika ivuga ko ngo ubundi bidakwiye ko Perezida wagundiriye ubutegetsi nka Museveni atagakwiye kwitabazwa mu gukemura ibibazo bishingiye kuri manda z’ubutegetsi nawe yaranze kuburekura.Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ushinzwe ibibazo bya Afrika Linda Thomas Greenfield yatangarije itsinda ry’abasenateri ko ngo Perezida Museveni yihugiyeho akigira mu bikorwa byo kwiyamamaza iby’ Uburundi akabyima agaciro.

Uyu munyamabanga ashinja n’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba kuba warafashe ikibazo cy’u Burundi nk’ikibazo cyoroshye kandi ari ikibazo ngo gikwiye kurebanwa ubushishozi. Avuga ko ngo mu gihe iki kibazo cyabyara intambara ngo bikwiye kubazwa Perezida Museveni n’Akarere ka EAC. Ngo impamvu byabazwa Museveni ngo ni uko yahawe inshingano zo kuba umuhuza ntagire icyo akora, ndetse bikabazwa n’umuryango wa Afrika y’Iburasirazuba kuko ngo watinze gufata ingamba zabasha gukemura iki kibazo.

Umunyamabanga wa Amerika Thomas Linda Greenfield abona ko ikibazo cy’Uburundi cyatijwe umurindi no kutumvikana n’u Rwanda ndetse ngo no kuba Museveni yaragizwe umuhuza kandi nawe yaragundiriye ubutegetsi. Amerika ibona ko umurimo w’ubuhuza ukwiye kuvanwa mu maboko ya EAC ugahabwa umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe. Gusa ibi abasesenguzi benshi ntibemeranwa nabyo kuko uyu muryango uherutse kohereza Yayi Boni, Perezida wa Benin kuza mu Burundi ariko Leta y’Uburundi ikamwamaganira kure ntinatume yinjira muri iki gihugu.

Ikibazo cy’Uburundi kigenda gifata indi ntera buri munsi. Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu ibigo bibiri bya gisirikare mu Burundi byabyutse biterwa n’abantu bitwaje ibirwanisho ariko bataramenyekana. Abantu barenga 87 bakaba barahasize ubuzima. Kuri iki cyumweru nabwo imirambo irenga 30 yatoraguwe.

Yanditse na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 13/12/2015
  • Hashize 8 years