USA: Icyemezo Kanye west yafashe cyo kuziyamamariza kuyobora America cyatunguye benshi
- 01/09/2015
- Hashize 9 years
Kanye west umuhanzi wa hariya muri leta zunze ubumwe za America akaba yatangaje kumugaragaro ko mumwaka wa 2020 ubwo hazaba amatora y’umukuru w’igihugu nawe ari umwe mubazaba biyamamaza kuri uwo mwanya wa president w’icyo gihugu.
Kanye west witeguye kuyobora America
Ibi yabitangaje kuri iki cyumweru kuwa 30 kanama ubwo yari yitabiye ibirori byo gutanga ibihembo bya VMAs awards ubwo uyu mugabo yazamukaga kurubyiniro benshi batazi icyo agiye kubabwira gusa mu magambo ye yahise avuga ati ngwee ndifuza kuyobora America mu mwaka wa 2020 kandi ni ibintu mfite mu nzozi kuva cyera. Ibi rero byatunguye abantu cyane ko n’umufasha we Kim kardashian babana kandi bari banicaranye muri ako kanya ntago yari yamenye ibyo umutambukanyi we Kanye west yari agiye kuvuga.
No mu bwana yarotaga kuba president
Tubibutse ko mu mwaka wa 2020 aribwo manda ya president uri kubutegetsi Barrack Obama izaba irangiye bityo benshi bakaba bavuga ko uyu muhanzi aramutse ayoboye Leta zunze ubumwe za America yaba abaye umwirabura wa kabiri nyuma ya Barrack Obama.
Yanditse na Akayezu Snappy Muhabura.rw