USA: Amazina y’Abiciwe ku Kigo cya Basekombata Yamenyekanye

  • admin
  • 13/03/2018
  • Hashize 6 years

Abategetsi ba leta ya California muri Leta zunze ubumwe z’Amerika bashyize ahagaragara amazina y’abantu batatu biciwe ku kigo cyita kuri basekombata.

Ukekwaho ubwo bwicanyi nawe yamenyekanye. Ni Albert Wong w’imyaka 36 y’amavuko.

Umurambo wa Wong, wabonetse mu mugoroba w’ejo kuwa gatanu. Abo yari yagize ingwate nyuma akaza kubica, bose uko ari batatu, bari abakozi b’ikigo cyita kuri ba sekombata bafite ibibazo byo mu mutwe byaturutse mu buzima babayemo ku rugamba.

Abo bakozi ni Christiane Loeber, Jen Golick na Jennifer Gonzalez..

Itangazo ry’ikigo bakoreraga Pathway Home rivuga ko abo bagore uko ari batatu bari intwari zitangiye akazi bakoraga. Bafashije ba sekombata barwaniye igihugu. Bitaye cyane ku bari babikeneye cyane nk’uko byanditse muri iryo tangazo.

Abategetsi bavuze ko Wong yari asanzwe avurirwa muri icyo kigo yari aherutse gusaba kuva muri porogaramu z’ikigo Pathway. Impamvu yo kugenda yari itarasobanuka. Bavuga ko yari afite ibibazo by’ihungabana nyuma y’intambara yarwanye mu burasirazuba bwo hagati.

Imirambo y’abishwe n’uw’uwabishe, yabonetse nyuma y’amasaha umunani abinjiranye mu cyumba cy’inama.

Editor Muhabura.rw

  • admin
  • 13/03/2018
  • Hashize 6 years