USA: Abimukira bagiye gutangira gukumiwa

  • admin
  • 27/06/2017
  • Hashize 7 years

Urukiko rw’Ikirenga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika rwatangaje kuri uyu wa Mbere ko mu gihe hagitegerejwe umwanzuro ntakuka ku iteka rya Perezida Donald Trump rikumira abimukira, rigiye gutangira gukurikizwa ku badafitanye umubano wihariye n’igihugu cyangwa Abanyamerika.

Ni ukuvuga ko abantu bose baturuka mu bihugu bitandatu bituwe cyane n’Abayisilamu bigaragara muri iri teka batemerewe kujya muri Amerika, keretse igihe ari abanyeshuri, abakozi babonye akazi muri iki gihugu cyangwa se bazanywe n’izindi gahunda zifite aho zihuriye n’inyungu za leta.

Ibihugu bigaragara kuri uru rutonde mu iteka ryashyizweho umukono na Trump muri Werurwe 2017 ni Iran, Syria, Sudan, Libya, Yemen na Somalia, aho abaturage babyo babujijwe kujya muri Amerika mu gihe cy’iminsi 90, n’impunzi mu minsi 120.

Nk’uko CNN dukesha iyi nkuru yabitangaje, ni ubwa mbere Urukiko rw’ikirenga rufashe umwanzuro kuri iri teka ndetse iyi ikaba ari n’intsinzi ku butegetsi bwa Trump butahwemye guhangana n’inkiko zo ku rwego rwo hasi zagiye zitambika ko rishyirwa mu bikorwa.

Na Trump ubwe yigeze kunenga abacamanza avuga ko bagenda biguru ntege ndetse ko gukumira iri teka ari ukumurwanya no kubangamira umutekano w’igihugu.

Hari bamwe bagaragaje ko uyu mwanzuro w’urukiko ari umutwaro uje kwiyongera ku kazi k’abayobozi, kuko bagiye kujya babanza kwemeza umubano nyawo umuturage uturutse muri biriya bihugu afitanye n’Abanyamerika.

Yanditswe na Niyomugabo /MUHABURA.rw

  • admin
  • 27/06/2017
  • Hashize 7 years