Urwibutso rw’Akarere ka Musanze rwashyizwemo ibimenyetso by’amateka [Amafoto]

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 15/04/2024
  • Hashize 2 weeks
Image

Igice cya mbere cy’umushinga wo gushyira ibimenyetso ndangamateka yihariye mu Rwibutso rwa Jenoside rw’Akarere ka Musanze ruri ahahoze Urukiko rw’Ubujurire rwa Ruhengeri [Cour d’Appel de Ruhengeri] kiri hafi kugera ku musozo, aho abarusura bahamya ko bizafasha gusigasira ayo mateka ngo atazasibangana.

Urwibutso rwa Jenoside rw’Akarere ka Musanze rwahoze ari Ingoro y’Ubutabera izwi nka Cour d’Appel de Ruhengeri, ruzaba rugizwe n’ibice bitatu. Icya mbere ni aho kwakirira abantu no kubaha incamake y’amateka; icya kabiri kigizwe n’imva rusange iruhukiyemo imibiri y’Abatutsi barenga 800 bahiciwe mu gihe igice cya gatatu kigizwe n’ibimenyetso ndangamateka yihariye agaragaza uburyo inzu y’ubutabera yavukirijwemo ubuzima bw’inzirakarengane.

Ngarambe Vedaste ushinzwe Imirimo ijyanye no gukusanya no gushyira Ibimenyetso mu Rwibutso rw’Akarere ka Musanze avuga ko ari umushinga uzakorwa mu byiciro bibiri.

Nk’uko bimeze mu zindi nzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi ziri hirya no hino mu Gihugu, ni igikorwa cyari gitegerejwe n’abarokotse Jenoside muri aka gace.

Perezida w’Urukiko rw’Ubujurire, Rukundakuvuga François Régis, yavuze ko ibimenyetso by’ubutabera mu Rwibutso rw’Akarere ka Musanze bigomba guhabwa umwihariko.

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze Wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Kayiranga Théobald, yatangaje ko bari gufatanya n’izindi nzego zitandukanye kugira ngo ibintu byose biranga imiterere y’uru rwibutso bizashyirwemo.

Yaba mu Rwanda no ku Isi, Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rw’Akarere ka Musanze rwihariye kuba ari yo nzu y’ubutabera yiciwemo abantu b’inzirakarengane bari bayihungiyemo.

Biteganyijwe ko igice cya mbere cyo gushyiramo ibimenyetso ndangamateka kizarangirana n’ukwezi kwa gatanu, ni imirimo izatwara agera kuri miliyoni 80 z’amafaranga y’u Rwanda.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 15/04/2024
  • Hashize 2 weeks